Katabagemu: Bashyizeho amasaha yo kutarenza mu kabari hagamijwe kubungabunga umuryango

Mu tugari n’imidugudu inyuranye muri uyu murenge, nta mugore urenza saa mbiri z’ijoro akiri mu kabari, kandi nyuma y’amasaha abiri n’umugabo agomba kuba amusanze bakegera abana. Hamwe abagore bataha saa kumi n’ebyiri abagabo bagataha saa mbiri, ahandi abagore bataha saa mbiri, abagabo baho bakageza saa yine z’ijoro.

Abagore n’abagabo batuye umurenge wa Katabagemu muri Nyagatare bafite amasaha buri cyiciro kitarenza yo gutaha bagasanga abana. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko “Nta muryango wubakirwa mu kabari”, bityo bagomba kukavamo kare bakagana ingo zabo.

Ni mu kiganiro Urubuga  rw’abaturage n’abayobozi, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro wakoreye ku kagari ka Nyakigando muri uyu murenge wa Katabagemu, ku birometero nka 20 uvuye Karangazi ku muhanda wa kaburimbo, ukatiye ibumoso.

Abaturage bakitabiriye ari benshi, cyane ko baboneyeho kwakira umunyamabanga nshingwabikorwa mushya Ndamage Andrew, uje usimbura uwahahoze uherutse gusezera. Abagore n’abagabo babukereye, kandi ntawe uniganwa ijambo cyangwa ngo aryivutse.

Umurutasate wo mu mudugudu wa Rebero, mu kagari ka Nyakigando, avuga ko bikwiye ko umugore ataha mbere y’umugabo. Ati, “Hari imirimo iba imutegereje nko guteka, gukarabya abana no kubaryamisha, umugabo yagombye gutaha hari aho imwe muri iyo mirimo igeze”.

Ku bwa Yusitini, ngo iyo umugore afite akazi ka kure ashaka umukozi umusimbura muri iyo mirimo, ariko ngo iyo ari akazi katamara igihe n’umugabo arayikora, mu rwego rwo kuzuzanya mu muryango.

Abandi bagabo nka Yusitini, bemeraga ko umugabo akiri umutware, ariko ntibatsimbarara cyane, bazirikana ko ababyeyi bombi bakenewe mu rugo ku bw’inyungu z’abana.

Umwe agira ati, “Sinatahira rimwe n’umugore, ngomba gusanga yamaze guteka no kuryamisha abana, nkarya nanjye nkaryama”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakigando, Niyonsaba Gabriel ashimangira ko uburere bw’abana bureba ababyeyi bombi, ko umugabo atagombye kubiharira umugore, ngo we yitindire mu kabari. Anavuga ko umugabo yareba uko abana bavuye ku ishuri, akamenya ibyo bize n’ibyo batahanye gukorera mu rugo akabafasha, akumva ibyo batumwe n’ibindi bakeneye; mu gihe umugore yaba ari mu yindi mirimo.

Uko biri kose, ubuyobozi bw’umurenge n’abaturage bahuriza ku kintu kimwe, “utubari tw’uyu murenge twose tuba dufunze saa yine z’ijoro, maze abaturage bagaha rugari abashinzwe umutekano”.  

Umunyamabanga nshingwabikorwa(mushya) w’umurenge wa Katabagemu, Ndamage Andrew, avuga ko umuntu urenza ayo masaha nta gihano ateganyirizwa, ariko ngo asakirana n’abashinzwe umutekano bakamwigisha igikwiye gukorwa. Ati, “Nta muryango wubakirwa mu kabari, bagomba gutaha bakareba abana kuko ni cyo gihugu cy’ejo. Utinze mu mayira agahura n’inzego z’umutekano, bamwigisha ko gutaha kare ari byiza, ariko ubigize akamenyero nawe baramumenya”.

Ingingo ya 209 y’itegeko rishya rigenga umuryango n’abantu, ivuga ko umugore n’umugabo bombi ari abatware b’urugo.

Igira iti,  “Abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’ urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ ibirutunga no kurwubaka rugakomera. Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora .Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’ inzego zibifitiye ububasha “.

Ni ingingo yaje ikuraho iyari mu itegeko rya kera(1999) yavugaga ko umugabo ari we mutware w’ urugo. Iyi ngingo mu murenge wa Katabagemu barayumva nubwo batari bayizi, kuko abagore n’abagabo bemera ko inshingano z’urugo zibareba bombi.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Karegeya Jean Baptiste

 



from bwiza http://ift.tt/2x1AmiT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment