Dore itandukaniro ry’imibonano ikozwe neza ndetse n’iyakozwe bihutiyeho

N’ubwo imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ku buzima bwa muntu, usanga benshi bayikora nabi ari byo binabaviramo indwara zanduririra mu mibonano mpuzabitsina cyangwa andi makimbirane atandukanye ashingiye ku miryango, cyangwa izindi ndwara zirimo n’umunaniro ukabije,… ahanini ni uko iba yakozwe mu buryo budakwiye.

Nkuko dusanzwe tubibakorera Bwiza.com yagerageje kubakusanyiriza ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina mugihe yakoze neza.

1. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunabi

Gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko w’amaraso ndetse bikanagabanya umunabi. Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Biological Psychology n’itsinda ry’abaganga bo muri Scotland, ngo abagabo n’abagore babonana inshuro nyinshi baba bafite amahirwe yo kutibasirwa n’umunabi ndetse n’umushiha wa hato na hato. iyo yakozwe na bi ahubwo igutera umunaniro.

2. Imibonano mpuzabitsina yongera ubudahangarwa bw’umubiri

Imibonano mpuzabitsina ikorwa neza ngo ni urufunguzo rw’ubuzima bwiza. Nk’uko abashakashatsi muri Siyansi bo muri Kaminuza ya Wilkes babitangaza ngo ku bakora imibonano mpuzabitsina rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ngo baba bafite amahirwe yo kugira abasirikare benshi b’umubiri barinda ugufatwa n’indwara za hato na hato nk’ibicurane ndetse n’izindi infections zitandukanye (immunoglobulin A).

3. Imibonano mpuzabitsina ituma umutima ukora neza

Ku bagabo bakora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe cyangwa ebyiri mu cyumweru ngo biyongerera amahirwe yo kudafatwa n’indwara y’umutima. Mu bushakashatsi bwakozwe kandi bwerekana ko ingufu zikoreshwa muri iki gikorwa nta ngaruka zo kuba abagabo bafatwa n’indwara yo guhagarara kw’amaraso mu bwonko.

4. Imibonano mpuzabitsina igabanya akababaro

Mu kanyamakuru kitwa “Bulletin of Experimental Biology and Medicine”, batangaza ko uko imisemburo ya oxytocin igenda izamuka cyane, imisemburo igabanya ububabare irekurwa n’ubwonko (endorphin) iriyongera bityo ububabare bukagabanuka. Bumwe muri ubwo bubabare bushobora kugabanwa n’imibonano mpuzabitsina harimo umutwe ndetse no kubabara mu ngingo.

5. Imibonano mpuzabitsina igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabya ku bagabo

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ngo abagabo bashobora kuba barasohoye inshuro nyinshi bafite hagati y’imyaka 20 na 30 baba bafite amahirwe yo kudafatwa na kanseri y’amabya mu gihe bamaze gukura. Ibi bikaba bitangazwa na “Journal of American Medical Association ndetse British Journal of Urology.”

6. Imibonano mpuzabitsina ituma umuntu asinzira neza

Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, umusemburo wa oxytocin urekurwa mu gihe cy’ibyishimo byo guhuza ibitsina ngo wongera ibitotsi. Gusinzira neza rero bikaba ari ingenzi mu buzima bw’umuntu cyane cyane ko bituma agenzura ubwiyongere bw’ibiro bye ndetse n’uko amaraso agenda mu mubiri.

Imibonano ikorwa neza iyo ikorwa mu masaha ahoraho yabugenewe, pozisiyo yakozwemo, aho yakorewe hatuje,… ikindi ni uko iyo ukoze imibonano mpuzabitsina nturangize Umugore/umugabo, burya uba wishyize mu byago byinshi, abagabo kurangiza bijya biborohera ariko ikibazo akarangiza mbere y’umugore, burya umugore wawe uba umusigiye za ngaruka twavuze haruguru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kamikazi Gentille/Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2k7eBgl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment