Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje imiryango itari iya Leta kugira ngo yisuzume ku ruhare rwayo mu gutuma Abaturarwanda bahabwa ubutabera buboneye, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yashimye iyi miryango ko ikomeje kugira uruhare mu gufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no kubabanisha neza nyuma y’amateka mabi banyuzemo.
Min Busingye avuga ko uruhare rw’imiryango itari iya Leta rugaragara
Minisitiri Busingye avuga ko kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere bisaba imbaraga z’iyi miryango mu kurengera inyungu z’abaturage.
Avuga ko iyi miryango yagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no gusana imitima y’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nko kubaka kwizerana, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kubaka ubwiyunge, kubaka isanamitima, kubaka abavuye muri gereza bagataha bakabana n’abandi, ndetse no kuba abacitse ku icumu babana n’ababakoreye amahano, habaye ubufatanye bukomeye ku ruhare rw’imiryango itegamiye kuri leta baradufashije .”
Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko imiryango itari iya Leta igomba kurushaho gukora kuko Leta yayihaye rugari.
Ati “Guverinoma yaduteye Inkunga ikomeye cyane, kandi turayisaba kwemera ibyo dukora, kandi bakomeze kudufasha, haba kongera imbaraga mu guhugura abakozi bayo no kubakoresha ingendoshuri, bizarushaho kubaha ubushobozi n’ubuhanga.
Gusa avuga ko mu kwigisha Abanyarwanda amategeko, iyi miryango itari iya Leta ikeneye ubufasha bwa Minisiteri y’Ubutabera.
Dr Eric Ndushabandi uyobora ikigo cy’ubushakashatsi n’ibiganiro by’iterambere bigamije kwimakaza amahoro (IRDP) avuga ko nubwo bagerageza gukora cyane, hagomba kubaho n’uruhare rw’abaturage bagahindura imyumvire.
Uyu mushakashatsi avuga ko amategeko yo hambere yatumaga hari uburenganzira bw’abaturage bwahonyorwaga ndetse ntibahabwe n’ijambo muri bimwe mu bikorwa bakorerwa.
Atunga agatoki imwe mu miryango itari iya leta yahabwaga amafaranga ariko ntiyuzuze inshingano zayo, akavuga ko n’ubwo iyi miryango idashobora kugira ingufu nk’iza Leta ariko ikwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umuturage urenganywa.
Ngo hari ibyo iyi miryango igikeneye. Ati “Dukeneye uburere mboneragihugu, kwigishwa uburyo tuba aba Democrate, twubahirize demokarasi, no kwiyibutsa indangagaciro zayo n’ubworoherane ni bimwe mu bintu by’ingenzi bigomba kugerwaho.”
EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2k6aJME
No comments:
Post a Comment