Bulgaria: Menya iby’isoko ry’abageni, aho bagurwa nk’inka mu Gikomera

Abakobwa baganira n'abahungu baba bashobora kuvamo abaguzi baramutse babashimye.

Mu gihugu cya Bulgaria, ahitwa Stara Zagora hari ubwoko bwitwa Roma bugira isoko ribaho 4 mu mwaka abasore bakihahira abakobwa beza b’amasugi bo kurongora “bride market”, baba bararezwe bazi neza ko bazacuruzwa mu isoko.

Abakobwa baganira n'abahungu baba bashobora kuvamo abaguzi baramutse babashimye.

Abakobwa baganira n’abahungu baba bashobora kuvamo abaguzi baramutse babashimye.

Iri soko ribera ahitwa Stara Zagora rihurirwamo n’igice cy’abo mu bwoko bw’aba-Roma bagera ku 18 000 bazwi ku izina rya “Kalaidzhi”, batunzwe n’ubucuzi.

Abakobwa bo muri ubu bwoko bavuga ko bakura bazi ko bagomba kuzashakana n’abasore bo mu bwoko bwabo, kandi nta bundi buryo bwo guteretana uretse kuzahurira ku isoko.

Mbere y’uko umunsi w’isoko ugera nk’uko inaha usanga ubworozi ashakira ubwatsi bwinshi n’amazi itungo azajyana ku isoko kugira ngo ribyibuhe, muri ubu bwoko bwo muri Bulgaria nabo mbere y’uko umunsi w’isoko ry’abakobwa babo ugera babanza kubajyana mu isoko bakabagurira imyenda myiza, ibirungo by’ubwiza, imikufi n’ibindi byatuma agaciro kabo kazamuka.

Umwe muri bo ati “Iyo wambaye nk’umukufi wa zahabu, n’agaciro kawe ku isoko karazamuka.”

Ku munsi w’isoko, ababyeyi bo mu miryango akenshi itifashije cyane bafite abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 20 barabatunganya bakabajyana ku isoko riba byibura 4 mu mwaka. Umukobwa watangiye kwinjira mu myaka iri hejuru ya 25, atangira kwiheba ko kubona umugabo bizamugora.

Iyo bagezeyo, abo basore n’abana b’abakobwa barabyinana, bakishimana, abasore bakagenda bazenguruka bareba abakobwa beza bifuza uwo ashimye akaba yahita abaza igiciro cyangwa bagahana ‘contact’ akazaza murugo bakavugana yabanje kuhareba.

Abana b’abakobwa kimwe n’ab’abahungu baba baje baherekejwe n’ababyeyi babo baba bafite intego zitandukanye.

Umuryango w’umukobwa uba ushaka umusore umukobwa wabo yishimiye, wishyura menshi kandi ukomoka mu muryango ukize.

Umuryango w’umuhungu cyane cyane imiryango ikize iba ireba umukobwa mwiza, uteye neza, ufite amaso y’ubururu, mu gihe abo mu miryango ikennye bo baba bareba umukobwa mwiza ariko udahenze cyane.

Ikita rusange abaguzi, ni ukuvuga abahungu bahuriraho ni ukuba umukobwa ari isugi. Dore ko ngo nta gusohokana, guhomberana, gusomana, cyangwa kuryamana byemewe batarashakana.

Iyo umuryango w’umuhungu ushimye umukobwa ndetse n’umukobwa akamushima, bumvikana igiciro ako kanya cyangwa nyuma, hanyuma hagakurikiraho igihe cyo kumenyana mbere yo gukora ubukwe.

Iyo umuryango w’umukobwa wanze amafaranga, umuryango w’umuhungu ushobora kuyazamura kugera bumvikanye cyane cyane iyo abana nabo bashimanye.

Nubwo bisaba ko abana nabo babanza gushimana, hari ubwo ngo umukobwa ashobora gushyingirwa umusore atakunze bitewe n’umuryango.

Kuba babanza gukundana, ngo ni iterambere kuko ababyeyi bo muri ubu bwoko bo bavuga ko ayo mahirwe ntayo bagiraga, ngo hari n’ubwo mu gihe cyabo bashyingirwaga abantu batazi.

Abahungu usanga bishimira ubu bucuruzi ariko abakobwa bo ntibubashimisha kuko rimwe na rimwe bagurishwa bakiri bato bigatuma inzozi baba bafite bakiri bato batazigeraho, ikindi ngo birabafunga cyane kuko kuri we gukunda nta kinini bimaze.

Abakobwa barerwa bategurirwa kuzashimisha abagobo bazabagura, ndetse n’abagabo ngo hari ubwo babafata nk’imitungo biguriye.

Ibiciro byo kwihahira umugore ubundi ngo ntibijya hasi y’amadolari ya america ari hagati ya 500 – 600, ariko ngo ku bakobwa beza birazamuka bikagera mu bihumbi 10 by’amadolari cyangwa bikarenga. Umubyeyi wabyaye abakobwa beza ngo ni umutungo ukomeye baba bafite.

Reba uko ubu bucuruzi bugenda:

UMUSEKE.RW

 



from UMUSEKE http://ift.tt/2xhK7On

No comments:

Post a Comment