BNR: U Rwego rw’inguzanyo rwasubiye inyuma mu mabanki ugereranije n’izindi nzego z’imari

Banki nkuru y’u Rwanda iratangaza ko kugeza ubu, ubukungu bw’igihugu buhagaze neza ndetse bukaba bushobora no kuzagenda neza kugeza mu mpera z’uyu mwaka, ariko ikongeraho ko ikibangamiwe n’ikibazo cy’inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari zitishyurwa neza.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo iyi banki yamurikaga uko agaciro k’ifaranga n’ubukungu buhagaze mu gihembwe cya 3 cy’umwaka.

BNR ivuga ko urwego rw’imari rwateye imbere mu mezi 6 ashize ku buryo bushimishije aho amabanki yabashije kuzamura imari ku kigero cya 13%, ibigo by’imari ku kigero cya 8%, ibigo by’ubwishingizi ku kigero cya 10% mu gihe ariko ibijyanye no kwishyura inguzanyo haba mu mabanki no mu bigo byo byasubiye inyuma.

Inguzanyo zatswe muri iki gihembwe ntizishyuwe ku kigero cya 8.2% mu gihe mu gihembwe gishize zari ku kigero cya 8.1%.

Guverineri John Rwangombwa yasobanuye ko urebye ibyiciro byose bifitanye isano n’imari mu Rwanda kugeza ubu bihagaze neza uretse uru rwego rw’inguzanyo gusa.

Yagize ati”Turateganya ko uyu mwaka uzarangira bihagaze neza kuko akanama kabishinzwe kari kubikoraho cyane ariko tukaba turi no kurebera hamwe uburyo ibikorwa by’ubucuruzi bwakomeza kubungwabungwa haba mu rwanda no mu bucuruzi bwambukiranya ku buryo abakoresha inguzanyo bazabasha kuzishyura.”

Kugeza ubu, umubare w’ibyoherezwa mu mahanga wariyongereye mu gihe ibikurwayo byagabanutse muri aya mezi 8 ashize.

Guverineri rwangombwa yagize ati “ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 44.9% mu gihe ibivayo byagabanutse ku kigero cya 24.9%. ”

Yavuze ko ubuvucuruzi na bwo buzakomeza kugenda neza dore ko yanagaragaje ko ibiciro ku masoko byari byagabanutse ugereranyije n’uko byari bihagaze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

BNR yakomeje ivuga ko mu ntego za yo ifite kuzageza ku kigero cya 17% by’inguzanyo mu mabanki, kugeza ubu zikaba zigeze ku kigero cya 9.

Banki nkuru iteganya ko imibare itangwa n’ibigo bifite ubuhinzi mu nshingano niramuka igiye mu bikorwa uko biteganywa, ko abasaba inguzanyo ndetse n’abazishyura bashobora kuziyongera mu gihe n’ibikorwa by’ubucuruzi bizakomeza gushyirwamo imbaraga birimo n’ibikomoka ku buhinzi bityo no kwishyura izo nguzanyo bikazihuta.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2xx3RgE
via IFTTT

No comments:

Post a Comment