Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda (NEC), yatangaje ko Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie aribo badepite bagomba gusimbura Bamporiki Edouard na Gatabazi JMV baherutse kuvanwa ku nshingano z'ubudepite bagahambwa indi mirimo.
Gatabazi Jean Marie Vianey wari umudepite aherutse kugirwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru naho Bamporiki we agirwa umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'itorero.
Amategeko ateganya ko Komisiyo y'amatora ari yo igomba gutangaza abasimbura abadepite bahawe izindi nshingano cyangwa abatakiri mu nshingano z'ubudepite kubera impamvu zitandukanye.
Komisiyo y'Amatora yatangaje ko mu gusimbuza aba badepite yagendeye k'urutonde rw'abakandida b'umutwe wa Politiki abo basimbuye babarizwamo nkuko amategeko abiteganya.
Aba badepite bahawe imyanya ngo ku rutonde rw'abakandida b'ishyaka FPR abasimbuwe babarizwamo bari ku mwanya wa 51 na 52.
Itangazo rya Komisiyo y'igihugu y'amatora
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vSFgmO
via IFTTT
No comments:
Post a Comment