Komisiyo y'amatora ivuga ko yakoze ibi ishingiye ku ibaruwa Perezida Kagame yandikiye Perezida w'Umutwe w'Abadepite kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2017, isaba ko Abanyarwanda batangarizwa amazina y'Abadepite basimbuye Depite Bamporiki Edouard na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney baherutse guhabwa indi mirimo.
Bwana Murara Jean Damascene na Madamu Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie bari basanzwe bari ku mwanya wa 51 n'uwa 52 ku rutonde rw'abakandida b'Umuryango FPR Inkotanyi, nibo bahise basimbura aba badepite baherutse guhabwa imyanya yindi y'ubuyobozi, dore ko bombi bari basanzwe bahagarirye FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
Depite Bamporiki Edouard yahawe na Perezida Kagame kuba Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu aho yasimbuye Rucagu Boniface, naho Depite Gatabazi Jean Marie Vianney we yahawe kuba Guverineri mushya w'Intara y'Amajyaruguru, umwanya yasimbuyeho Musabyimana Jean Claude wari umaze igihe gito nawe asimbuye Bosenibamwe kuri uwo mwanya.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wOh8Po
via IFTTT
No comments:
Post a Comment