Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwavuze ko butazi ibijyanye na hoteli aka karere katanzeho amafaranga asaga miliyoni 665 yo kuyubaka, bwashakaga no kuguza ayo gukomeza kuyubaka.
Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Ngororero Dushimumuremyi Jean Paul yabivuze ko ubwo yari abajijwe iki kibazo na Perezida wa Pac, Depite Nkusi Juvénal, ubwo aka karere kitabaga iyi komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC),yavuze ko aya mafaranga bayatanze ariko batazi aho aho iherereye, uretse ko yumva ko iri i Rusizi.
Uretse perezida wa Njyanama kandi n’umuyobozi w’aka karere Ndayambaje Godefroid na we ntazi aho iyi hoteli iri uretse kumva ko iherereye mu karere ka Rusizi.
Uretse kuba aka karere karatanze aya mafaranga kandi, abayobozi bako basobanuye ko ntacyo bazi ku ishusho rusange yayo, imicungire yayo niyuzura ndetse n’uburyo izingukira akarere.
Aya mafaranga yatanzwe ni ayo kubaka hoteli y’inyenyeri 4 yitwa Kivu Marina Bay iherereye mu Karere ka Rusizi. Iyi hoteli yatangiye kubakwa na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu.
Nyuma yo kunanirwa gusohoza uyu mushinga, Intara y’Uburengerazuba yaje kwifatanya na kiliziya, na Banki itsura Amajyambere (BRD) ngo bafatanye uwo mushinga kugira ngo iyo hoteli ibashe kuzura.
Nyuma uturere twose tugize iyi ntara duhuriye mu ihuriro ryiswe Wespic(Western Province Investment Corporation), twasabwe gutanga uruhare rwatwo rw’amafaranga. Ni muri urwo rwego aka Ngororero kamaze gutanga miliyoni 665 z’amanyarwanda, ariko mu bihe byashize karimo kureba uburyo kaguza izindi miliyoni 300 zo gusohoza icyo gikorwa.
Gusa Ruboneza Gedeon wahoze uyobora aka karere yasobanuriye PAC ko bwa mbere bagisabwa gutanga ayo mafaranga babwiwe ko bagomba gutanga miliyoni 317, kandi ko nta yandi bagombaga gutanga.
Abadepite bategeka ko ubwo buyobozi bugomba kwerekana inyandiko zose n’ibyemezo byose byafashwe kugira ngo ayo mafaranga y’Igihugu atangwe.
Ku ruhande rw’utundi turere, ngo hari bamwe mu bayobozi b’uturere batangaje ko badashyigikiye uwo mushinga. Urugero ni uwayoboraga akarere ka Nyabuhu wavuze ko bidakwiye ko yatanga amafaranga yo kubaka hoteli i Rusizi mu gihe mu karere ke nta na resitora nziza yo kwakiriramo umushyitsi ubasuye.
Abadepite bagaragaje ko nyuma yo gutanga mu byiciro bibiri miliyoni 665, Wespic ngo yasabye ko kakongera kagatanga izindi 300 kuko iyo hoteli yari itaruzura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwasanze ayo mafaranga ntayo bufite bwigira inama yo kujya kuyaguza m, bugishije inama Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibabuza kuyaguza kuko byari gushyira akarere mu bibazo.
Depite Munyangeyo Theogene yabwiye abo bayobozi bakagombye kuba barageze aho iyi hoteli yubakwa bakamenya ibyayo.
Yanafashije aba bayobozi ababwira ko imigabane y’akarere ka Ngororero igaragara ndetse n’uburyo izabungukira.
Gusa amafaranga yatanzwe, nta nyandiko zihari zigaragaza konti ndetse n’ibindi byose byerekana aho ayo mafaranga yoherejwe.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana D. ̸ Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2k8K6Xs
via IFTTT
No comments:
Post a Comment