Wambwira uko nifata gute kandi uko nifata narakurwaniye - Paul Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko nta bandi bakwiye kuba kwisonga mukuyobora igihugu atari FPR gusa ko ariyo ikwiye kubihitamo, ibi yabivugiye mu karere ka Gicumbi aho yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza bibura iminsi ibiri bikarangira.

Mu murenge wa Cyuma muri aka karere ka Gicumbi umukandida wa FPR yahageze saa tanu n'iminota 43 ahasanga abanyamuryango benshi ba FPR Inkotanyi bari bazindukiye kuza kumwakira no kuganira nawe .

Umukandida Perezida Paul Kagame yabwiye abanya Gicumbi ko nabp ari iwabo kuko bazirikana uko bahabanye.

Ati :”Benshi bamwe dusanzwe turi abanya Gicumbi ku bundi buryo turasubira ku mateka y'urugamba uko twahabaye ,uko twahabanye namwe ,uko twahabereye inshuti ,uko twakoranye uko mwadufashije. Bigatuma urugamba rushoboka urugamba ni urugamba nyine rubarurimo byinshi bigoye bikomeye ariko rwafashe inzira rutera imbere hanyuma ni aha igihugu cyigeze. Ariko igihugu cyimeze neza, umuntu wese waba utekereze uko ameze kose muri icyo gihe asubije amaso inyuma akareba aho avuye ubwo akareba aho ageze hagati aho havamo amasomo menshi.”

Yavuze ko bahigiye byinshi harimo icyatumaga bari ahantu nk'aho ati :”Twize byinshi rero twize aho tuvuye icyari gitumye turi aho twari turi, twiga byinshi mukugera aho tugeze, ubwo ndavuga Gicumbi na FPR kubera ko bifite amateka hamwe n'abandi banyarwanda muguhindura ubuzima bw'abanyarwanda bose guhindura igihugu cyacu. Rero igikorwa cyatuzanye hano ubu turi mu matora turi kwamamaza ejo bundi tariki 4/8 hazaba iki? Bati amatora”

Yakomeje ababwira gutora icyo bivuze ati :”Gutora icyo bivuze ni ugukomeza kubaka amateka, ni uguhitamo uko uyakomeza bivuze gukomeza ubumwe. Umutekano nta heza ho kubivugira nka Gicumbi.”

Yakomeje agira ati :”Rero itariki 4 ubwo turatekereza imyaka 7 nyuma y'izo tariki 4 z'ukwezi kwa 8 ndibwira ko rwose ntabakwiye kutuyobora muri iyo myaka irindwi nka FPR Inkotanyi. FPR ninayo ifite uburenganzira bwo guhitamo uwo mukandida muzaba mutora umukandida ariko muzaba mutora ni uwa FPR ariko ubu uko bimeze muzaba mutora umukandida wa FPR n'indi mitwe ya politike ndetse n'abandi banyarwanda batari muri ibyo byose.”

Perezida Kagame yababwiye ko amasomo ya politiki mbi bayize kandi ko ubu abanyarwanda bahindutse babereye igihugu cyabo kandi ko bagomba kubaka u Rwanda rubabereye.

Yavuze ko abanyarwanda bafite ubudasa, ati:” abandi bibaza impmavu abantu bajya mu gikorwa cy'amatora ahandi bimenyerewe ko batwika bica barwana, ariko ubwo natwe twigeze kubigira igihe cy'amatora cyari icyo kwihisha kurwana ibibi byose hanyuma hakavamo umuntu ngo watorewe kuyobora.”

Yababwiye ko ubudasa ari ukuva muri ibyo ati :”Ubudasa bwacu rero ni ukuva hariya aho kwica cyangwa kugira nabi ngo urahitamo abayobozi tukaba turi aho tugomba kubikora mu ituze mu mbyino mu bushake, iyi nzira kuva hariya kugera hano nibyo biduha ubudasa. Banya Gicumbi rero mwarakoze kugira uruhare muri ayo mateka y'ubudasa”

Yababwiye ko intambara FPR yarwanye itapfa ubusa kandi ko ntawe uzabategeka uko bitwara kandi barabirwaniye.

Ati :” Intambara zabereye hano, iriya nzara ,uriya mutekano mucye waruri hano byari bigamije guhindura imyumvire. Ntabwo abarwanye izo ngamba bagendera ubusa n'abakiriho baraye ayo majoro ,bakomeretse ,bashonje ntabwo babikoreraga ubusa . Ntabwo abantu babikoreye ngo hajye haza abantu uko bucyeye uko bwije babwira abantu uko bagomba kwifata wambwire uko uko nifata narakurwaniye uko nifata. Ntimuzemerere na rimwe abatunga agatoko bababwira ubusa. Ibyo mwarwaniye ibyo FPR yarwaniye ikabitakarizaho abantu ntabwo byapfa ubusa.”

Yabasabye ko abavuga byababumva ariko bakabareka bakigendera, yabijeje ko ibyo bagezeho ari i=byiza ariko ngo ibtyiza kuruahsho biri imbere.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2u0bY4D
via IFTTT

No comments:

Post a Comment