Umupasiteri akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umwe mu bayoboke be

Umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi y’itorero God’s Healing Power riherereye mu gace ka Nabweru muri Uganda akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umwe mu bayoboke b’itorero rye w’umugore angina na Militoni 20 z’Amashilingi.

Uyu mugore witwa Kyomuhendo ngo yagiye kuri uyu mupasiteri ngo baganire ku ijambo ry’Imana ariko bakaba bari banafite amateganiro yagombaga kubera mu rugo rw’uyu mugore, byongeye bakaba bari guhita basubiranayo.

Ubwo uyu muvugabutumwa rero yarabukwaga agakapu k’uyu mugore karimo amafaranga, ngo yahise atangira gupanga umugambi wo kuyamwiba kandi uyu mugore ari na ko yagombaga gukuramo amafaranga agomba kwifashishwa mu tuntu tunyuranye andi akanyura kuri banki akayasigayo.

Uyu mupasiteri witwa Bright Muyingo ngo yahise apanga igico cy’amabandi mu ibanga ngo kibatangire kibambure, nyuma uyu mugore aza kumenya ko uyu mupasiteri ari we wari ubyihishe inyuma.

Uyu mupasiteri afunganywe kandi n’abapolisi 2 barimo  Fred Kasango hamwe na Suleiman Kato, bamutabaye ubwo amabandi yabatangirag ariko bakaba bari baziranye kuko baje bagafata wa mugore bakaba ari we bajya gufunga bavuga ko yiyibishije  umupasiteri agasigara yidegembya, nyuma bikamenyekana ko bari mu mugambi umwe n’amabandi yambuye uwo mugore ubwo yari kumwe na pasteri.

Iperereza rero ryaje kwerekana ko aba bapolisi bari baziranye cyane n’uyu mupasiteri ndetse ko bafatanyije mu mugambi w’ubwambuzi, kugeza ubu bakaba bafunganye mu gihe umugore we yamaze kurekurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wfEZtP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment