Aba bombi bafite ikinyuranyo cy'imyaka 45 dore ko ariyo uyu mukecuru arusha umusore. Uyu musore ufite izina rya CJ ukomoka muri Nigeria yamenyaniye n'uyu Mwongerezakazi Angela ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook muri Gashyantare 2015 ndetse kuri ubu n'ubwo kubera impamvu z'uko badahuje ubwenegihugu batabana mu nzu nk'uko bisanzwe bigenda ku bashakanye, babanye neza dore ko basezeranye kwibanira akaramata nyuma y'amezi abiri gusa bamenyanye, ubukwe bukaba bwarabereye mu gihugu cya Nigeria ari naho uyu mukecuru yasanze uyu musore avuye iwabo mu Bwongereza
Ageze iwabo mu Bwongereza, Angela yababajwe n'uko igihugu cye yagisabye uruhushya rw'inzira ngo umugabo we abashe kuva muri Nigeria aze kwibanira nawe mu Bwongereza ariko iki gihugu kikaba cyaramuhakaniye inshuro ebyiri zose ndetse ngo uyu mukecuru akaba ababazwa cyane n'akayabo k'amafaranga atakaza iyo agiye muri Nigeria gusura umugabo we cyane ko amaze kumusura inshuro ebyiri gusa bitewe n'uko bisaba amafaranga menshi nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Metro dukesha iyi nkuru.
Iyo uyu mukecuru agaruka ku buryo yamenyanye n'uyu musore ndetse n'uburyo yaje kwigarurira umutima we, usanga ari ibintu bitangaje cyane ko avuga ko uyu musore yamusabye ubucuti ku rubuga rwa Facebook hanyuma undi nawe agasanga yasabwe ubucuti n'umwana muto akabifata nk'amahirwe adasanzwe kumva ko uyu musore yarebye ku isi yose agahitamo uyu mukecuru wari usanzwe yaranatandukanye n'umugabo we wa mbere, niko kumwemerera kuva ubwo umusore atangira kumwandikira amubwira ko yakunze amafoto ye biza kugera n'ubwo amusaba ko baba inshuti nyuma baza gufata umwanzuro wo kurushinga.
Uyu musore ntiyemerewe gusura umugore we mu Bwongereza akoresheje uruhushya rw'inzira rwa ba mukerarugendo kuko ubuyobozi bw'igihugu cye bwamaze kuvumbura ko aramutse agiye atazagaruka. Uyu mukecuru yagerageje no gushaka umwunganira mu mategeko kugira ngo yumvishe igihugu cye ko agomba kugira uburenganzira bwo kubana n'umugabo we kandi bakaba aho bashaka, gusa kuri ubu ngo aba bombi bamaze gufata umwanzuro wo gukoresha amayeri y'uko uyu musore yakwaka Visa yo kujya gukomereza kaminuza mu Bwongereza dore ko yize ibijyanye na mudasobwa
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vAgItG
via IFTTT
No comments:
Post a Comment