Amezi 6 arashize umurambo wa Etienne Tshisekedi wahoze utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila yangiye gushyingurwa mu gihugu avukamo ya Congo Kinshasa.
Kuva Tshisekedi yapfa kugeza uyu munsi umurambo we uri mu Bubiligi nyuma yuko leta ya Kabila yanze uburyo abo mu muryango we bashakaga kumushyinguramo, dore ko n’itahurwa ry’umurambo we baribonamo impamvu zikomeye za politiki nkuko RFI yabitangaje.
Umugore we yahamagaye abakuru b’ibihugu bose b’Isi abasaba kumufasha umurambo w’umugabo we ukajya gushyingurwa muri Congo.
Marthe Tshisekedi yahamagaye abazi umugabo we kugira ngo bamufashe icyo kibazo gikemuke, kuko ngo asanga leta ya Kabila ariyo yitambitse muri iki kibazo.
Yagize ati« Biragoranye ko narakara, ariko ni ngombwa kumva akababaro kanjye n’amarira mu maso yanjye. Mbifitiye leta y’igihugu cyacu, na Kabila badashaka klo tujya gushyingura umugabo wanjye muri Congo. »
Leta ya Congo n’umuryango wa Tshisekedi bari bumvikanye ibijyanye no kumushyingura, ariko igihe cyo gusinya ku nyandiko zibyemeza kigeze, abo mu muryango we barasinya, abo ku ruhande rwa leta banga gusinya.
Icyo gihe guverinoma yari ihagarariwe na visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu watangiye kwibungabunza ubwo igihe cyo gusinya izo nyandiko cyari kigeze.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende yatangaje ko yatunguwe n’ibyatangajwe n’umugore wa Tshisekedi.
Ati « Twatunguwe no kumva ibyatangajwe n’uyu mubyeyi twubaha cyane, avuga ko hari ikibazo cyo gusinya ibintu nk’ibyo. Twatakaza iby’agaciro kanini ariko Umunyecongo agataha iwabo akahashyingurwa, nta mukono wagombaga. »
Etienne Tshisekedi wari Umuyobozi w’ishyaka ry’ukwishyira ukizana n’iterambere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo UDPS, yitabye Imana tariki ya mbere Gashyantare 2017 azize indwara y’ibihaha.
Uyu musaza w’imyaka 84 y’amavuko utavugaga rumwe na leta yari iriho, yageze mu gihugu cy’u Bubiligi ku itariki ya 24 Mutarama agiye kwisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe guhagaze nyuma yo kumva atameze neza mu bijyanye n’inzira z’ubuhumekero.
Tshiskedi yaranzwe no kutavuga rumwe na leta zagiye zisimburanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhera ku ngoma ya Marechal Mobutu, Laurent Desire, ndetse n’iya Joseph Kabila ari nayo yari ikiriho ariko ubu akaba yari kuyobora inzibacyuho nyuma yo kumwangira kongera kwiyamamaza, mu gihe uyu musaza we yari yahawe kuyobora ishyaka ry’abanyepolitiki rishinzwe iterambere no kwishyira ukizana.
Tshisekedi yavukiye i Kananga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo rwagati mu 1932, yinjira mu bya politiki mu 1958 ku bwa Patrice Rumumba.Mu mashuri ye yize ibijyanye n’amategeko, akaba yaragiye abona imirimo itandukanye muri za minisiteri zitandukanye uko ingoma zagendaga zisimburana.
Mu buzima bwe yaranzwe no kutavuga rumwe na buri ngoma kuko yahoraga ari mu rundi ruhande rutavuga rumwe na leta yabaga iriho.
Ubwo yitabaga Imana Lambert Mende yatangaje ko bagiye kurebera hamwe uko bategura ikiriyo n’imihango yo kumushyingura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus
from bwiza http://ift.tt/2uUetmk
via IFTTT
No comments:
Post a Comment