U Rwanda rwatangiye kongera ingabo muri S. Sudan

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko cyatangiye ibikorwa byo kongera ingabo zacyo zisanzwe ziri mu butumwa bw’amahoro muri South Sudan. Ikiciro cya mbere cy’izi ngabo zishinzwe kurinda abatuye mu karere, zahagurutse i Kigari zerekeza i Juba muri South Sudan ku wa 30 Nyakanga.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri South Sudan, rufite batayo ebyiri I Juba n’ahitwa Malakal n’itsinda rimwe ry’ibyo mu kirere.

Mu mwanzuro wa 2304 w’akana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umuteakano, Leta y’u Rwanda yasabwe kongera umubare w’izi ngabo

Uyu mwanzuro wemejwe ku wa 12 Kanama 2016, wavugaga ko izi ngabo z’u Rwanda zizaba zibarirwa mu ngabo zicunga umutekano mu Karere  (Regional Protection Force/RPF) zikazaba ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri South Sudan.

U Rwanda rwemeye ubu busabe bwa UN bwo kongera umubare w’ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihuhu kimaze iminsi kirangwamo umutekano muke.

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko ku itariki ya 30 Nyakanga cyatangiye kohereza ingabo zigiye muri ubu butumwa.

Izi nago zagiye mu mpera z’icyumweru gishize zakoresheje inzira y’umuhanda aho zizanyura muri Uganda zikabona kwinjira mu murwa mukuru wa South Sudan, i Juba. Ibi bikorwa bikazarangira tariki ya 05 Kanama.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vdFd3F

No comments:

Post a Comment