U Bushinwa bwahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi na Koreya ya Ruguru  

Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko cyahagaritse ayandi masosiyete atandukanye ya Koreya ya Ruguru  yari asanzwe akorera ku butaka bwa bwo.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi mu Bushinwa mu mpera z’iki cyumweru, aho yavuze ko ibi babikoze mu rwego rwo kwihaniza koreya ya Ruguru kuko yanze kureka ikoreshwa ry’ibisasu by’ubumara.

U Bushinwa bwatangaje kandi ko bwafatiye koreya ya Ruguru ibi bihano byo kuyihagarikira Sosiyete z’ubucuruzi zakoreragayo nyuma y’ibihano byasabwe n’inama y’umutekano ya ONU yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, itangazo ry’ibyo bihano rikaba ryaranavugaga ko ibo bihano bigomba gutangira kuva rikigera ahagaragara.

Usibye izi sosiyete zikora ibintu bitandukanye zo muri Koreya ya Ruguru zakoreraga mu gihugu cy’u Bushinwa zahagaritswe, u Bushinwa bwanavuze ko nta mushinwa n’umwe uzahabwa uburenganzira bwo kujya kugira igikorwa akorera muri Koreya ya Ruguru mu gihe itisubiyeho ngo ihindure imyumvire.

Ibi bihano byashyizweho mu rwego rwo kugira ngo Koreya ya Ruguru ihagarike ibikorwa byo gukra ibisasu bya kirimbuzi byiganjemo iby’ubumara buhumanya n’izindi ntwaro zitandukanye, gusa ku wa Gatandatu ikaba yarohereje n’ibindi bisasu 3 binini mu nyanyanja.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wRK8Ym
via IFTTT

No comments:

Post a Comment