Tanzania: Muri 2017 ngo abagore 479 bamaze kwicwa bashinjwa gucuragura

Ngo babashinja ibikorwa byo gukorana na Sekibi

Raporo yashyizwe hanze n’ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu n’amategeko I Dar es Salaam (Legal and Human Rights Centre/LHRC) ivuga ko muri Tanzania kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2017 abagore 479 bamaze kwicwa bashinjwa gukora ibikorwa byo gucuragura.

Ngo babashinja ibikorwa byo gukorana na Sekibi

Ngo babashinja ibikorwa byo gukorana na Sekibi

Iyi raporo ivuga ko mu myaka 20 ishize, ibihumbi by’abagore bagiye bicwa basogoswe ibyuma, batwitswe kubera gufatirwa mu bikorwa by’ubucuraguzi.

Mu cyumweru gishize abagore batanu bashinjwaga ibi bikorwa bifatwa nk’imbaraga za sekibi barishwe.

Iyi raporo ivuga ko muri Tanzania kuva muri  Mutarama, nibura abantu 80 bicwa buri kwezi bashinjwa ibi bikorwa.

Umuyobozi wa Police yo mu gace ka Tabora, Wilbroad Mtafungwa avuga ko imfu nyinshi zigaragara muri iyi ntara zifitanye isano n’ibikorwa by’ubucuraguzi ndetse ko ibikorwa by’ubu bwicanyi biri kwiyongera muri aka gace.

Ati “Twashyizeho uburyo bwo kubata muri yombi ndetse hari benshi bafashwe, ariko iperereza riracyakomeje.”

Helen Kijo-Bisimba  uyobora ikigo LHRC cyashyize hanze ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibi bikorwa bimaze guhitana abagore 479, yavuze ko ibi bikorwa byatangiye kwiyongera cyane kuva mu mwaka ushize.

Uyu muyobozi avuga ko Perezida John Magufuli ari mu batije umurindi ibi bikorwa by’ubuhotozi bukorerwa aba bantu kuko yaciye intege inzego ziharanira uburenganzira bwa muntu.

Iyi raporo igaragaza ko ibi bikorwa byiganje mu mugi wa Dar es Salaam mu gace gakorerwamo ubucuruzi no mu gace ka Mbeya ko mu magepfo y’iki gihugu kazwiho gukomera ku myemerere gakondo.

Bisimba ati “Muri uyu mwaka hamaze kwicwa abantu 117 muri Dar es Salaam, 33 muri Mbeya, na 28 muri Mara naho I Geita ni 26.”

Uyu muyobozi w’ikigo kirengera uburenganzira bwa muntu avuga ko abantu bakwiye kwigishwa bakikuramo imyumvire yo kumva ko abagore iteka baba bari mu bikorwa by’ubucuraguzi.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2w1zpbh

No comments:

Post a Comment