Kigali – Abaturage barenga ibihumbi 25 buzuye stade amahoro bageze kuri Stade Amahoro hakiri kare kugira ngo bakurikirane umuhango wo kurahira kwa perezida Paul Kagame uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 03 – 04 Kanama n’amajwi arenga 98%.
Uyu musaza nawe yizinduye ngo aze kureba uko Paul Kagame arahira,
Ni abaturage baturutse mu turere twose tw’igihugu, ariko biganjemo abo mu mujyi wa Kigali bageze muri Stade mbere ya saa moya z’igitondo.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma zitandukanye za Africa bageze mu Rwanda kuva ku mugoroba w’ejo.
Ubu abahanzi barimo Dream Boys, Senderi, Intore Tuyisenge, Jay Polly, Urban Boys, Riderman, King James, n’abandi benshi bari kuririmbira abitabiriye uyu muhango mu gihe bategereje ko umuhango nyir’izina utangira.
from UMUSEKE http://ift.tt/2w70Hjc
No comments:
Post a Comment