Rwamagana: Imirambo y’abantu babiri baherutse kurohoma mu cyuzi yabonetse

Imiryango y’abasore babiri Kabandana Emmanuel na Bayavuge Maritini yari imaze iminsi itakamba isaba ubuyobozi kubafasha gushakisha imirambo y’abana babo baherutse kurohoma mu Cyuzi cya Kimpima. muri iki gitondo cyo kuwa kabiri, nibwo abaturage bahazindukiye basanga umurambo wa kabiri ureremba hejuru y’amazi. Ni nyuma y’aho hitabajwe Umunyagisakakazi wateyemo imiti ikazamuka.

Kuri uyu wa mbere Bwiza.com  igeze kuri icyo cyuzi mu ma saa tatu za mu gitondo, hari abaturage basaga 200 bari ku nkombe z’icyo kiyaga bategereje ubutabazi. Umugabo ari mu bwato n’umugore wajugunyaga utuntu mu mazi. Biravugwa ko ari uwo bakuye mu Gisaka ngo wari uzanye umuti utuma imirambo izamukamo, muri icyo gitondo abaturage bari bafite icyizere gike gusa nta muyobozi wari uhari .

Saa kumi z’umugoroba, ku cyuzi cya Kimpima  abaturage baracyashakisha imirambo bifashishije ubwato bw’igiti bukoze nk’umuvure  ndetse hari n’abogaga bashakisha n’amaboko batari mu bwato. Noneho  abaturage basaga 400 nibo bari bicaye bumiwe ari nako bamwe bagaragaza agahinda basaba ko ubuyobozi bwabatabara.

Ababyeyi  n’abaturanyi basanga hakenewe uruhare rw’ubuyobozi

Kaberuka Laurent ni umubyeyi wa Kabandana warohamye   avuga ko ubuyobozi bukwiye kubatabara bukabafasha bakabona imirambo y’abana babo.

Agira ati “ubu hashize iminsi itatu ntako abaturage batagize ngo badufashe ariko kugeza ubu byanze kandi bose bamaze gucika intege. Ubuyobozi bukwiye kudutabara kuko niba hari abafite ubushobozi mu gushakisha mu mazi nibo badutabara kugeza ubu twebwe ibyo twagerageje byanze”.

Uwimana Clementine ni umwe mu baturage nawe yatabaye abaturanyi. Agira ati, « twe ntitwaterarana abaturanyi bacu kandi   tuzaguma hano kugeza imirambo ibonetse. Iyo bwije turataha ariko byagera saa kumi za mu gitondo tuba turi hano. Ubu ntawukirya ntawuryama ngo asinzire”.

Biruhukije babonye umurambo wari usigaye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abaturage bongeye kuhazindukira ari benshi, maze basanga undi murambo ureremba hejuru y’amazi nyuma y’imiti wa munyagisakakazi yari yasize ajugunyemo.

Mutoni Jeanne, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, ushinzwe imiberejo myiza y’abaturage,   avuga ko bazakomeza gukangurira abaturage kureka koga mu cyuzi cya Kimpima gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu nyamara n’ubwo harimo abana barimo koga,  ngo n’ubundi “ntihabura abakomeza kwihisha bakajyamo”.

Iki cyuzi cyashyiriweho kugomerera amazi yuhizwa umuceri uhingwa mu gishanga cya Cyaruhogo, ubuyobozi bukaba budahwema kubuza abantu kogamo kuko atari cyo cyashyiriweho, no kwirinda impanuka nk’izi.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Justin Ngabonziza/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2ugyPnO
via IFTTT

No comments:

Post a Comment