Polisi yAfurika y’Epfo yatangatanze  imipaka ngo Grace Mugabe atabaca mu rihumye

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko  umutekano ku mipaka y’iki gihugu ugomba gukazwa kugirango umugore wa Perezida Robert Mugabe atabona aho amenera ava muri iki gihugu akekwamo guhohoteramo umwana w’umukobwa wari kumwe n’abahungu be.

 Uyu mugore, Grace Mugabe arashinjwa gukubita no gukomeretsa umukobwa w’umunyamideri uzwi muri Afurika y’Epfo witwa Gabriella Engels , w’imyaka 20 y’amavuko, yasanganye n’abahungu be muri hoteli yaho, akamukubita amushinja kubarumbya nkuko Bwiza.com ibikesha ikinyamakuru Euro News.

Minisitiri ushinzwe polisi muri Afurika y’Epfo, Fikile Mbalula  yabwiye abanyamakuru ko bahagurukiye icyo kibazo.

Ati “Twamaze gushyira ku mipaka za bosebabireba (tabs) kugira ngo atava mu gihugu, nta kibazo gihari kuri ibyo.”

Iyi polisi itegereje kureba niba Grace Mugabe ahabwa ubudahangarwa nk’umudipolomate mbere yo gukomeza ibijyanye no kumukurikirana, dore ko na we[Grace] yakomeje kubusaba ngo abe atakurikiranwaho iki cyaha.

Ku bijyanye na dosiye ye ngo yamaze gukorwa, ariko ngo ntabwo biteguye kumushyiriraho impapuro zimuta muri yombi.

Grace Mugabe w’imyaka 52 y’amavuko yasabye ubu budahangarwa kugira ngo abe atakurikiranwaho iki cyaha.

Mu kiganiro yagirane n’abanyamakuru ku wa kane w’iki cyumweru, uyu mukobwa  Engels ari kumwe n’umwunganira mu mategeko ndetse na nyina batangaje ko biteguye gutanga ikirego mu nkiko.

Umushinjacyaha ukomeye muri iki gihugu witwa Gerrie Nel wari ku ruhande rwa leta akurikirana ikibazo cy’umwirukansi Oscar Pistorius washinjwaga kwica umukobwa wari inshuti ye, yavuze ko umuryango w’uyu mukobwa wahejejwe mu rujijo ku bijyanye n’iperereza, ku buryo ngo hashobora kuba haratanzwe ruswa.

Biravugwa ko abari ku ruhande rwa Grace Mugabe bagerageje guha umuryango w’uyu mukobwa amafaranga[ruswa] ariko ukayanga.

Engels  ararega has Grace Mugabe kumusanga muri hoteli I Johannesburg aho yari yahuriye n’abahungu ba Mugabe, agatangira kumukubitisha intsinga z’amashanyarazi.

Iki kibazo cyateje ubwumvikane buke muri dipolomasi y’ibihugu byombi , polisi yatangaje ko ikurikiranwa rya Grace rizaca mu nzira zubahirije amategeko.

Perezida Mugabe w’imyaka 93, yamaze kugera i  Pretoria muri Afurika y’Epfo mu nama ihuza ibihugu bigize akarere Zimbabwe iherereyemo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x9VW5e
via IFTTT

No comments:

Post a Comment