Nk'uko Perezida Museveni yabisobanuye, ibanga yakoresheje ryatumye atajya arwara akaba amaze imyaka 31 ari Perezida uzirana n'uburwayi, ngo ni uko atajya asiba gukora imyitozo ngororamubiri iyo ari iwe mu rugo bigatuma ahorana ubuzima bwiza kandi akirinda indwara zose z'ibyorezo aho ziva zikagera.
Perezida Museveni yagaragaje ibi ubwo yari mu karere ka Budaka ahitwa Budaka Ssaza Grounds mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Bibiliya iri mu rurimi gakondo rw'u Lugwere, iyi ikazaba yitwa Lugwere Bible. Uyu muyobozi yongeye gusaba abaturage b'igihugu cye kujya bakora imyitozo ngororamubiri mu gihe baba bari iwabo mu rugo kuko nawe ariryo banga ritumye amara iyi myaka yose atarajya kwa muganga n'umunsi wa rimwe nk'uko ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Yagize ati: "Mwari mwumva Museveni yarwaye cyangwa yakandagije ibirenge bye mu bitaro? Muri iyi myaka 31 yose ishize sinarwaye, impamvu nta yindi ni uko mpora nkora imyitozo ngororamubiri ari nabyo bimfasha guhangana n'indwara z'ibyorezo kuko inyinshi mu ndwara z'ibyorezo abantu barwara, kuzirinda birashoboka kugera kuri 75%"
Perezida Museveni yabwiye kandi aba baturage gukoresha amazi meza, kurangwa n'isuku, kurya indyo yuzuye no kurara mu nzitiramibu kugira ngo birinde indwara zinyuranye ziterwa n'ibyo byavuzwe haruguru. Uyu Perezida kandi yanavuze ko abatuye muri aka karere ka Budaka bafite ubuzima bwiza ndetse n'ubwandu bw'agakoko gatera Sida buri ku kigero cyo hasi ugereranije n'utundi turere tugize iki gihugu cya Uganda.
Perezida Museveni kandi mu butumwa bujyanye n'uyu muhango wo gufungura iyi Bibiliya iri mu rurimi rwa Lugwero, yavuze ko umuco ari ikintu gikomeye abanye Uganda bakwiye guha agaciro. Aha yagize ati: "Ntabwo numva impamvu cyangwa icyo abantu bangiza umuco w'abandi bunguka aho bakawusigasiye barawica, twebwe rero dukeneye gukomeza gusigasira umuco wacu ari nayo mpamvu tuba twemeye gushyiraho izi Bibiliya ziri mu rurimi twese tubasha kumva no gusobanukirwa, ikindi kandi guhindura Bibiliya mu rurumi rwa Lugwero ni inzira imwe yo kurinda umuco wacu no kurwanya izimira ry'ururimi gakondo”
Perezida Museveni kandi yanaboneyeho gutera inkunga abagize uruhare mu guhindura iyi Bibiliya mu rurimi gakondo ruvugwa mu bice binyuranye by'igihugu cya Uganda, by'umwihariko muri aka karere ka Budala akaba yarabahaye igipfunyika kirimo Miliyoni 20 z'amashilingi akoreshwa mu gihugu cya Uganda ndetse anatanga miliyoni 10 zizafasha mu kubaka inyubako izajya ikoreramo ubuyobozi bw'Umujyi wa Budaka.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2u0W0av
via IFTTT
No comments:
Post a Comment