Perezida Kagame yubakiye inzu nziza uwahoze ari umwarimu we

Umusaza Nyabutsitsi Augustin wigishije Perezida Kagame mu ishuri ribanza rya Rwengoro, mu nkambi y'impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore mu gihugu cya Uganda, yishimira ko yongeye guhura nawe akanamwubakira inzu nziza.

Nyabutsitsi Augustin yahuye na perezida Kagame mu mwaka wa 2015 nyuma yo gusaba ko bahura bakaganira kuko baherukanaga bakiri muri Uganda, icyo gihe yabwiye Makuruki.rw ko baganiriye ndetse akamwerera ubufasha n'ubwo atigeze yemera kutubwira ubwo ari bwo.

Nk'uko tubikesha Izubarirashe, Nyabutsitsi yubakiwe na pereizida Kagame inzu nziza iherereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Kagari ka Gasharu mu Mudugudu wa Ngaruyinka, ahazwi nko kwa Dubai.

Iyo nzu ikaba ikaba ifite ibyumba 4 byo kuraramo buri cyose gifite ubwogero n'umusarani, icyumba kinini cy'uruganiriro kirimo ibikoresho byose nk'intebe nziza, televiziyo yo mu bwoko bwa flat, ururiro, icyumba cy'ibintu ndetse n'icyumba cyo kubikamo ibyo guteka.

Nyabutsitsi yeshimira perezida wabashije kumutuza mu nzu ye nziza dore mu myaka isaga 50 yari amaze yigisha yari atariyubakira inzu.

Umusaza Nyabutsitsi Augustin amaze imyaka 10 yigisha ku ishuri rya Good
Sheepherd riri i Nyabisindu mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, aho ahembwa amafaranga ibihumbi 75, bikaba bitamworoheraga kuyakodeshamo inzu no kugura ibindi bikenerwa.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2hjCFeG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment