Padiri Thomas Nahimana, wiyita perezida wa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, yavuguruye guverinoma ye asubizamo Victoire Ingabire ufungiwe mu Rwanda utarigeze wishimira kuba muri iyi guverinoma. Iyi guverinoma inagaragaramo Deo Mushayidi nawe ufungiwe mu Rwanda.
Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ribigaragaza, ngo ashingiye ku bubasha ahabwa na “Charte” igenga guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yasinyiwe i Paris kuwa 23 Gashyantare 2016 cyane cyane mu ngingo zayo, 14,15 na 16, ashingiye no ku bindi bintu binyuranye, akaba yavuguruye guverinoma ye.
Ingabire Victoire yasubijwe muri iyi guverinoma mu gihe ishyaka rye,FDU Inkingi ryari ryabyamaganye.
Icyo gihe Visi Perezida w’ishyaka FDU Inkingi, Boniface Twagirimana yamaganye ibya Padiri Nahimana Thomas, avuga ko birimo ikinyoma kandi ko ntaho bigeze bahurira na we nk’uko yabitangaje. Ibi uyu Boniface nyuma yo kubitangaza, byasakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo kwitakana Padiri Nahimana Thomas.
Ati: “Icyo nabonye kibabajemo kinateye kwibaza byinshi, ni ukuba bashobora gukora ikosa nka ririya, navuga ko ari nk’ubuhubutsi bwo gufata umuntu bakamushyira muri Guverinoma kandi nabwo bigasa n’aho ari ikitiriro n’ubwo n’iyo Guverinoma nayo ari iyo kwibazaho… Nta muntu wigeze amuvugisha nk’uko mbere bajyaga babivuga ko ngo bazakora ibiganiro mu mwiherero, uwo mwiherero nakwibutsa Padiri Nahimana n’ishyaka rye ko Ingabire Victoire ahagarariye ishyaka FDU Inkingi, ntabwo ari umuntu wagiye mu bya Politiki nk’umuntu, ahagarariye ishyaka, ishyaka rifite ubuyobozi, birababaje rero kubona ishyaka rivuga ko rifite gahunda yo kuyobora igihugu rishobora kubeshyera umuntu rikavuga ko ryagiranye ibiganiro na we,…”
Dore itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2uThcwi
via IFTTT
No comments:
Post a Comment