Nyanza Twataramye: Umuco wabaye urukererezabagenzi…Bagaragaje ko bakiwucumbikiye

Kunyabanwa, guhiga, gusimbuka urukiramende, umukino w’intobo, imbyino gakondo, Gusakuza,…ni bimwe mu byaranze inkera ya Nyanza Twataramye yabereye I Busasamana muri stade ya Nyanza ahari hateraniye abantu batandukanye barimo ingere zose batifuzaga uko iki gitaramo gihumuza.

Imyaka barayihunikaga

Imyaka barayihunikaga

Abana, urubyiruko, abakuru n’abasheshakanguhe bagaragaje ko bahorana inyota y’umuco Nyarwanda utuma bitwa bene Kanyarwanda.

Muri iyi nkera yiswe I Nyanza Twataramye, hagaragajwe uburyohe n’ubudasa bwa bimwe mu bikorwa byaranze ba sogokuru birimo umukino wo gusimbuka urukiramende byakorwaga n’abageze mu kigero cy’ubugimbi.

Muri iyi mikino iri mu byabimburiye iki gitaramo, abana b’abahungu bagaragaje ko mwene Kanyarwanda yatangiraga ubwirinzi akiri muto.

Ni mu mukino w’intobo ugaragaza ko Abanyarwanda bo hambere bahoranaga ishyaka ryo kutagamburuzwa no kurinda ibyabo. [Uwukina wese aba yifuza kuguma ku mwobo]

Mu gihe abana b’abahungu babaga bakina uyu mukino w’intobo, bashiki babo babaga bakina umukino w’agapira, usobanuye gushyira hamwe kuko buri mukinnyi aba aharanira ko bagenzi be badakurwamo.

Iyi mikino yari yishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo, yaje kunogera amaso ubwo abasaza babiri binjiraga mu kibuga bakina umukino wo kunyabanwa.

Uyu mukino njyarugamba wafashaga ba sogokuru kwirinda kuko uwawitozaga atapfaga gusubizwa inyumwa mu rugamba rwo hambere.

Abahigi bahise bakorera mu ngata abakinaga Kunyabanwa, binjiye mu kibuga bisa nk’ibihinduye isura, abari aha bose bagaragaza amatsiko batewe n’uyu mukino.

Aba bagabo bagera muri 15 bari barimo abafite intwaro gakondo n’imbwa y’impigi, ari na ko bavuga imvugo zakoreshwaga n’abahigi, bamwe bati “Muratangatange…” abandi na bo bagasubiza mu ijwi ry’urwamo.

Bageze aho bavumbura inyamaswa, abari bakurikiye uyu mukino na bo bafashije abawukinaga bazamura akamo.

Nkundimana Protogene w’imyaka 62 wari umwe mu bakinnye uyu mukino, avuga ko guhiga byahoze mu mucyo wo hambere, bigahuza abatuye ku misozi itandukanye ndetse ko byatumaga umuntu agaragaza ubutwari bwe kuko uwacyuraga umuhigo yahabwaga icyubahiro.

Ati “Iyo wicaga igikoko, ukabona uruhu rwiza washobora no kurutura kwa subuja bakakugabira, bakaguha inka kuko wabaga wageze ku gikorwa kitashoborwaga na buri wese.”

Avuga ko nk’abantu bahiga hamwe n’umwami bashoboraga kugororerwa, atanga urugero rw’umugabo witwaga Kavomo w’aha Busasamana bwa Nyanza wigeze kwica imfizi y’impongo umwami Rudahigwa agahita amugabira.

Igikorwa cyahise gikomereza muri stade aho amatorero n’abahanzi basusurukije abitabiriye iyi nkera.

Benshi muri aba bahanzi bavuka mu karere ka Nyanza barimo Sophia Nzayisenga wamamaye mu gukirigita imirya y’Inanga, Suzana Nyiranyamibwa.

Sophia Nzayisenga umaze kugira ijambo mu gucuranga inanga ku rwego mpuzamahanga, yageze ku rubyiniro yakiranwa ubwuzu n’icyubahiro byahagurukije abari baje muri iyi nkera.

Uyu mubyeyi watangiye asuhuza ab’iwabo i Nyanza, yakoze mu mirya y’inanga stade yose irahaguruka ari nako bamwe mu bazi indirimbo ze bamufasha.

Suzana na we wavuze ko yari akumbuye gutaramana n’ab’i Nyanza yakoze mu mihogo, mu ijwi ryo hambere binogera amatwi abari aha.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo n’iyo yatuye Perezida Paul Kagame uherutse kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka indwi. Suzana wanaririmbye indirimbo yise insinzi, yagize ati “Ibirori by’insinzi birakomeje.”

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2gf20pZ

No comments:

Post a Comment