Kamonyi – Ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa gatanu ku mugezi wa Nyabarongo ku gice cy’Umudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka Umurenge wa Rugarika ingona yacakiye umugabo witwa Oreste Habamenshi aje gushaka amazi. Kugeza ubu ntibarongera kumubona.
Pierre Celestin Nsengiyumva Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika yabwiye Umuseke hashize iminsi micye ubuyobozi bwakoresheje abaturage inama bubibutsa akaga bashobora guhura nako bajya gushaka amazi muri Nyabarongo.
Avuga ko atari ikibazo cy’amazi macye kuko bafite amavomo nubwo ataba ari hafi ya buri rugo, ahubwo ko usanga abaturiye Nyabarongo bahita kujya kuyivomamo amazi yo gukoresha imirimo imwe n’imwe mu ngo.
Nsengiyumva ati “ Mu nama y’umutekano yabaye kuwa gatatu twasabye abaturage kutajya kuvoma muri Nyabarongo kuko ingona zishobora kubafata.”
Kuri uyu muyobozi, iki ngo ni ikibazo cy’imyumvire ya bamwe.
Mu myaka yashize muri aka gace nabwo ingona yatwaye umugabo wari wagiye kuroba, kuva we yamujyana ntibigeze babona umurambo we.
Hakuno ku ruhande rw’Akarere ka Nyarugenge mu gihe cy’ukwezi kumwe gushize ingona zatwaye abagabo babiri bajya gushaka amazi nabo barapfa, uheruka ni uwo yatwaye muri week end ishize aboneka nyuma y’iminsi itatu.
Ikibazo cy’amazi macye muri aka gace ka Nyarugenge cyahise gitangira gushakirwa umuti.
Oreste Habamenshi w’imyaka 54 ingona yatwaye uyu munsi asize umugore n’abana batandatu
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2fQH9cd
No comments:
Post a Comment