NGOMA: i Makoma baratakambira Leta ngo ibunganire aho bari bagejeje ngo bikure mu icuraburindi

Bamwe mu baturage bo muri Zaza mu Karere ka Ngoma barasaba Leta ko yabagoboka ikabagezaho amashanyarazi, dore ko bo bagerageje kwishakamo ibisubizo bikabananira, bamwe ndetse bakaba baramaze gusaba gusubizwa amafaranga bari batanze ngo bizanire amashanyarazi.

Abatuye b'ahitwa Makoma ni mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma baganira na baganiriye n'umunyamakuru wa Makuruki.rw iburasirazuba bagize bavuga biyegeranyije bagakusanya amafranga yo kuzana umuriro ariko ubushobozi bukaba buke bikabanirana bityo bakaba basaba ko Leta yabunganira, kuko ari basa nkaho basigaye badafite umuriro muri aka gace.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Zaza buuga ko bugiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo ikifuzo cyabo gishyirwe mu bikorwa.

Singirankabo Jean Claude uyobora uyu Murenge wa Zaza yagize ati ''tugiye kubafasha kuko Ubuyobozi ni cyo buberaho, n'ubundi tugomba kubakorera Ubuvugizi bakabona Umuriro bagahita bacanirwa nk'abandi''

Aba baturage ni abatuye mu Kagari ka Ruhembe ahitwa Makoma mu Murenge wa Zaza bavuga ko nabo nk'abandi bakeneye umuriro w'amashanyarazi ngo biteze imbere, ariko ngo bakaba barabuze ubushobozi buhagije bwo kuwikururuira bakavuga ko byaba byiza habonetse imbaraga za Leta.

Aba baturage ngo bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko ari bo basa nk'abasigaye inyuma, bahitamo kwishamo ubushobozi baterateranya amafaranga ngo bazanirwe umuriro, ariko aba make, ari nabyo byatumye basaba ko bayasubizwa, ndetse bakaba baramaze no kuyasubizwa.

Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu bice byose by'igihugu ni imwe mu ngamba Leta yihaye muri mbere y'umwaka 2020 aho hateganywa ko nibura 70% muri uyu mwaka bazaba bakoresha umuriro w'amashanyarazi.

Kuri ubu imibare iheruka gutangazwa ikaba ivuga ko gukwirakwiza amashanyarazi bigeze ku kigero cya 30%. Abahatanira kuyobora u Rwanda mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza bakaba basezeranya abanyarwanda kongera no kugeza kure umuriro w'amashanyarazi.

Lucien Kamanzi/ Makuruki.rw Eastern



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2ug6uOA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment