Mushobora kuvuga mutyo mugatuma atekereza ko hari umutoza umwanga - Mashami Vicent

Umutoza w'ikipe y'igihugu wungirije Mashami Vicent avuga ko kuba Muhadjiri adahamagarwa mu ikipe y'igihugu atari uko hari umutoza umwanga ndetse anasaba abantu kutagumya kubibaza cyane kuko bishobora gutuma atekereza ko hari umuntu umwanga.

Nyuma y'uko hahamagawe abakinnyi bazakina imikino yo gushaka itike ya CHAN izabera muri Kenya, maze umukinnyi wafashije ikipe ya APR FC kwegukana igikombe cy'Amahoro ari we Muhadjiri akaba anafite izindi mpano bagenzi be bahamagawe badafite nko gutera kufura, byatumye abantu benshi bakomeza kwibaza impamvu uyu musore adahamagarwa ngo atange ubufasha bwe mu ikipe y'igihugu dore ko anabishoboye.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Mashami Vicent yatangaje ko ntawanga Muhadjiri ko ahubwo nabo bibaza impamvu abantu bahora bibaza ku muntu umwe gusa.

Ati" Kimwe na Muhadjiri mwabazaga, kuki mutabaza ku bandi bakinnyi nka Maxime na Djabel ko nabo barimo kwitwara neza mu makipe yabo ahubwo ugasanga byose bigenda bigaruka ku muntu umwe gusa, nabyo ni byo kubirebaho."

"Ikindi nabasaba ko mwareka kugumya kuvuga gutyo kuko nawe bishobora gutuma atekereza ko hari umuntu umwanga kandi ataribyo kuko urebye umukino tuzakina na Uganda ni umukino w'imbaraga."

Twabibutsa ko uretse ibitego Muhadjiri yatsindiye amakipe ye ndetse no kuba afasha cyane mu buryo bwo kurema ibitego uyu musore yinjiye mu mitwe y'abanyarwanda ubwo yatsindiraga Ghana igitego iwayo cya kufura umwaka ushize mu gushaka itike y'igikombe Cy'Afurika.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2hjUbQ6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment