Karongi: Umuturage basenyeye inzu aracyari mu ihema ku itongo ryayo

Aho bari barubatse niho bashyize ihema bagiye kumaramo icyumweru

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize mu mudugudu wa Kamwijagi Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera abayobozi b’ibanze basenye inzu y’umuturage witwa Habanabakize Jean bavuga ko yari yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuva ubwo yahise ahashinga ihema aba ariryo abamo. Ubuyobozi bw’Umurenge uyu munsi bwabwiye Umuseke ko agiye gufashwa.

Aho bari barubatse niho bashyize ihema bagiye kumaramo icyumweru

Aho bari barubatse niho bashyize ihema bagiye kumaramo icyumweru

Abayobozi ushinzwe DASSO ku murenge hamwe n’ushinzwe iterambere ku kagari bategetse gusenya iyi nzu icyo gihe bahise bafungwa, barekuwe kuri uyu wa kabiri.

Iyi nzu yashenywe uyu muturage amaze iminsi itatu ayitashye, hashize igihe kirekire ayubaka kubera ubushobozi bucye ntihagire umuyobozi umubuza nk’uko abaturage ba hano babivuga.

Nyuma yo kuyisenya yabuze amajyo maze mu itongo ahashinga ihema abamo n’umugore n’abana kugeza ubu.

Cyriaque Niyonsaba Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera uyu munsi yabwiye Umuseke ko uyu Habanabakize agiye gufashwa n’Akarere kubona aho aba acumbitse no kubona icyo gukora.

Niyonsaba ati “twavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere ko njya kubasura tukareba icyo tubafasha, tube twafasha Habanabakize kubona akazi ndetse n’aho baba bacumbitse mu gihe gito.”

Baba mu itongo mu gihe bategereje ubufasha aba bayobozi bavuga

Baba mu itongo mu gihe bategereje ubufasha aba bayobozi bavuga

Bavuga bari bubatse inzu buhoro buhoro kandi n'abo bayobozi bayisenye babireba

Bavuga bari bubatse inzu buhoro buhoro kandi n’abo bayobozi bayisenye babireba

Sylvain NGOBOKA & Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uVgjTZ

No comments:

Post a Comment