Jay C yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye muri Nyabarongo ubwoba ari bwose

Jay C, umwe mu baraperi bakunzwe mu ndirimbo nshya yise ‘I’m back’ yaririmbanye na Bruce Melodie, avuga ko gufatira amashusho mu karwa kari hagati muri Nyabarongo byamugoye cyane.

Jay C mu kiganiro n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yagize ati “mu gihe natekerezaga uburyo nzakora amashusho y’iyi ndirimbo, natekereje mu karwa kari muri Nyabarongo, ariko kujyayo ntibyari byoroshye.Twahakoreye baturindira ingona, bakatubwira kuzitondera tugera ku ruhande kugeza turangije gufata amashusho.Mbese byari bigoye , ariko byarangiye tuhakoreye ibyo twahashakaga nubwo byadusabaga kwigengesera.”

Avuga ko ahandi bakoreye ari kuri sitade ya nshya y’umukino wa Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Aya mashusho, Jay C avuga ko yarangije kuyatunganya, ariko akanga kuyashyira hanze, yanga kuvangira amajwi yayo kuko abantu bari bayishimiye.

Yagize ati “Indirimbo hashize igihe nyirangije, ariko nanze ko yajya hanze kuko nabonaga ikunzwe cyane, bituma mbaha umwanya wo kuyumva neza.”

Jay C mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw, yavuze ko yifuje ko amashusho y’indirimbo ye yajya ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2017.

Abajijwe amafaranga yagiye kuri aya mashusho yavuze ko atari ngombwa kuyatangaza kuko biyitesha agaciro ati “Njyewe ntabwo ndeba amafaranga yagiye ku ndirimbo ahubwo icyo ndeba ni ubwiza bw’igihangano mpa Abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange.”

Muhire Jean Claude bita Jay C ni umwe mu baraperi bamaze igihe muri muzika nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo, Isengesho ry’igisambo, Isugi ari kumwe na Bull Dogg, Umuntu ari kumwe na Oda Paccy, Sentiment n’izindi.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2uQWbDW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment