Gicumbi – Yiyamamaza mu murenge wa Cyumba, Paul Kagame umukandida wa FPR yavuze ko amasomo ya politi mbi y’imiyoborere mibi yigishije abanyarwanda kuba abantu babereye u Rwanda rwa none. Ngo igihe nk’icyi mbere cyari igihe cyo kwihisha, kwica no kurwana ariko ayo mateka yigishije abanyarwanda biyemeza guhinduka.
Umukandida wa FPR mu bikorwa byo kwiyamamaza
Yatangiye abwira abanyagicumbi ko uko bafashije FPR urugamba rwo kwibohora bakarutsinda bituma buri wese ufite aho ageze aba akwiye gutekereza aho byaturutse akabifatiraho amasomo.
Ati “Ubwo ndavuga Gicumbi na FPR kubera ko bifite amateka hamwe n’abandi banyarwanda mu guhindura ubuzima bw’banyarwanda bose, guhindura igihugu cyacu.”
Yavuze ko ari hano kwiyamamaza ngo bazamutore kuko kumutora ari uguhitamo gukomeza amajyambere, ubumwe, umutekano. Ati “nta heza ho kubivugira nka Gicumbi.”
Paul Kagame yavuze ko politiki mbi yayoboye u Rwanda yigishije abanyarwanda ba none kuba abantu babereye igihugu, babona mugenzi wabo mo umuntu bafatanya kubaka.
Ati “Mu gikorwa cy’amatora ahandi bimenyerewe ko batwika, bica, barwana…ariko natwe twarabigze, natwe niko twari tumeze nk’abandi…Igihe cy’amatora cyari icyo kwihisha, kwica, kurwana… hanyuma hakavamo umuntu ngo yatorewe kuyobora abandi.
Ubudasa bwacu ni ukuva hariya… aho kwica aho kugira nabi undi ngo urahitamo abayobozi, tukaba turi aho dushobora kubikora mu ituze, mu byino, mu bushake, iyo nzira iva hariya tukagera hano ni byo biduha ubudasa.”
Yabwiye abaturage b’aha Cyumba n’indi mirenge y’amajyaruguru ya Gicumbi yari ihakoraniye ko ibyiza kuri bo kiri kuza kandi byinshi nubwo ngo bisaba kubikorera.
Ati “Kandi twiteguye kubikorera. Ntabwo tubuze imbaraga ntabwo tubuze ubushake ntabwo tubuze kumenya.”
Yavuze ko ibyagezweho bigomba kurindwa neza kandi ubushobozi bwo kubirinda nabwo buhari kuko ngo hari abagerageje kubisenya mu myaka 23 ishize bikabananira.
Ati “Igihe kiri imbere ntabwo ari bwo babishobora kuko ababyirutse babyirukiye muri politiki nshya y’u Rwanda ni mwe benshi muzaharanira ishema ry’u Rwanda hanyuma twubake amajyambere arambye.”
Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2tZM7Kb
No comments:
Post a Comment