Ubuyobozi bw’umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu buremeza amakuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Mutuyimana Marie Claire uri mu kigero cy’imyaka 23 wasanzwe mu ishyamba yapfuye, ibimenyetso bikaba byerekanye ko yishwe anizwe ku itariki 22 Kanama 2017.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mukobwa ngo yari agiye guca imishingiriro mu ishyamba ari na ho abagizi ba nabi bamunigiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rwibasira Jean Bosco yemeje aya makuru ariko avuga ko abamwishe bataramenyekana, ko polisi ikiri mu iperereza kugira ngo barebe niba hari ababa babyihishe inyuma babe babiryozwa.
Agira ati”uwo mukobwa wishwe twamusanze mu ishyamba aho yiciwe, ubu yajyanywe ku bitaro bya Kijoto abaganga baracyakurikirana ngo bamenye uburyo yishwemo ariko bikekwa ko yishwe anizwe, abamwishe baracyashakishwa”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu bakekwa ko bishe uyu mukobwa harimo abo mu muryango we bitewe n’amakimbirane yo mu muryango bari bafitanye.
Amakuru aturuka mu baturage batandukanye kandi avuga ko uyu mukobwa mbere y’uko yicwa yabanje gufatwa ku ngufu n’abo bagizi ba nabi barangiza bakamuniga.
Si ubu bwicanyi gusa buherutse mu karere ka Rubavu kuko no mu cyumweru cyashize hari hagaragaye ubwicanyi bwakorewe umukecuru wo mu murenge wa Kanzenze.
@Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2vzKsXL
via IFTTT
No comments:
Post a Comment