Urubyiruko rubarirwa muri 80 ruhagarariye abandi rwaturutse mu mirenge ya Ngoma, Rwaniro, Gishamvu na Rusatira yo mu Karere ka Huye rwasoje amahugurwa y’iminsi itanu yateguwe n’umuryango “Never Again” mu rwego rwo kongerera ubushobozi urubyiruko mu guharanira uburenganzira bwa muntu, Demokarasi, ndetse no gutekereza byimbitse.
Urubyiruko rwahuguwe ngo ruzaba impinduaka aho batuye.
Urubyiruko rwahawe aya mahugurwa ruvuga ko rwungukiye byinshi muri aya mahugurwa, rukavuga ko kuba umusemburo w’impinduka hirya no hino mu mirenge ariyo ntego bajyanye aho baturutse.
Musabyimana Solange witabiriye aya mahugurwa avuye mu Murenge wa Ruhashya avuga ko muri aya mahugurwa ahakuye byinshi. Akavuga ko ubusanzwe batajyaga bumva ko nk’urubyiruko hari icyo bashoboye mu guhindura Sosiyete batuyemo, ariko ngo nyuma y’aya mahugurwa yasanze hari byinshi bikenewe mu murenge wabo kandi urubyiruko rwagiramo uruhare.
Yagize ati “Hari uburenganzira bwa muntu twasanze butubahirizwa, rimwe na rimwe ugasanga urubyiruko turabibona tugaceceka, ariko twasanze aritwe ba nyambere bo gushakira impinduka ibibazo biri iwacu mu mirenge, tugatanga inyunganizi, tukirinda kwitinya ngo tureke ibintu bipfe turebera.”
Musabyimana, kimwe na bagenzi be bitabiriye aya mahugurwa bahuriza ku kuba hari urubyiruko rwinshi rutitabira gahunda za Leta, bityo n’ibitekerezo bafite ntibabone aho babitangira kuko baba biheza muri gahunda za Leta.
Bakemeza ko bagiye gukangurira urubyiruko bagenzi babo guhaguruka bagafatanya n’abandi gushakira umuti ibibazo biri aho batuye.
Muvandimwe Fred, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Karere ka Huye we yasabye uru rubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ndetse no kugaragaza impunduka hirya no hino iwabo mu mirenge.
Aha yagize ati “Dukurikije inyigisho bahawe ku kumenya imiyoborere myiza, guharanira uburenganzira bwa muntu, turabasaba kugenda bakegera bagenzi babo bakababwira kubyo bakuye aha, bagafatanya gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bigaragara aho batuye, bakagira n’uruhare mu mpinduka z’aho batuye.”
Muvandimwe Fred asaba uru rubyiruko kwegera bagenzi babo bagafatanya imihigo bahigiye aha
Eric Mahoro umuyobozi ushizwe porogaramu mu muryango ‘Never Again Rwanda’ we avuga ko iyi gahunda bayiteguye kugira ngo bongerere ubushobozi urubyiruko.
Ati “Icyo tugamije ni kubaka ubushobozi n’icyizere mu rubyiruko no kubongerera ubushobozi mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwitabira ibikorwa bya Politike, batange n’ibitekerzo muri gahunda ziranga igihugu.”
Biteganijwe ko umuryango ‘never again Rwanda’ uzahugura urubyiruko 80 rwo muri buri karere k’igihugu, bikaba byatangiriye mu Karere ka Huye, abasoje aya mahugurwa bahabwa impamyabumenyi (certificate) igaragaza amasomo bahawe.
Mahoro Eric (hagati) na Fred (ibumoso).
Ngo bize byinshi ntibizabapfira ubusa.
Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Huye
from UMUSEKE http://ift.tt/2ufevDq
No comments:
Post a Comment