Ibihumbi byinshi by’abaturage bikoraniye ku kibuga cy’ishuri ribanza rya Cyumba, ni mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Muhambo mu mudugudu wa Rugerero, mu rukiga ruvugwa cyane muri aka gace bamwe bati “Kagame tumushemereza munonga”. Bavuga ko bamushima ibyo yakoze kandi ko uwabshije guca Nyakatsi aha iwabo ngo nta kindi kizamunanira kuri bo.
Abaturage b’imirenge ya Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Manyagiro, Shangasha na Byumba n’ahandi bazamutse bakoranira aha Cyumba baje kwakira no gushyigikira Paul Kagame
Uyu munsi umukandida wa FPR Paul Kagame arasoza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru. Aha mu karere ka Gicumbi abanje mu murenge wa Cyumba aze no kujya mu murenge wa Rutare.
Abaturage ba hano baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bavuga ko baje kwishimira no gushyigikira uyu mukandida wabagejeje kuri byinshi mu myaka amaze ku butegetsi.
Ramathan Jean Claude w’imyaka 48 yaje hano avuye iwabo mu murenge wa Cyuve mu kagari ka Rwankonjo mu mudugudu wa Rukizi avuga ko ashima Kagame ko mu buyobozi bwe ntawe asiga inyuma.
Ati “yaba uwishoboye n’utishoboye bose abafata kimwe.”
Ramadhan avuga ko Kagame yahaye amahirwe abana b’abakene b’aha iwabo bakiga. Cyuve iwabo cyera ngo nta mwana wigeze atsindira kujya mu mashuri ya kaminuza ngo agaruke abayobore.
Ati “Ubu iwacu hari amashuri menshi, abaturage barivuza ibyumba ariko dufite n’ikigo nderabuzima cya Cyambare na za Poste de sante abajya i Byumba ni abarembye, yaduhaye amashanyarazi n’amazi. Icyo tumusaba ubu ni ukongera amazi akanaduha ishuri ry’imyuga kuko abana bararangiza amashuri asanzwe ntibabone akazi.”
Joseline Mukandahiro w’imyaka 55 ni uwa hano mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Nyakabungo mu mudugudu wa Gatoki, icyo avuga bashimira cyane Kagame ni umutekano.
Mukandahiro ati “Hejuru y’icyo yampaye inka ku buntu, yadukuye ku gasozi aho twabuyeraga ubu turasasa tukaryama turarinzwe, abatishoboye yabahaye mutuelle, uwaciye nyakatsi nyinshi zari aha agaha umugore ijambo ntakizamunanira.”
Perusi Nyrarukundo w’imyaka 80 wo mu kagari ka Runaba mu mudugudu wa Gihanga, avuga ko azahora aririmba Kagame Paul wahaye umwana we ishuri akiga.
Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2viUe3F
No comments:
Post a Comment