Faustin na Jamal Mwiseneza batangiye imyitozo muri Rayon, aho bita iwabo

Nyuma yo kurangiza amasezerano muri APR FC ntiyongerwe, Faustin Usengimana na Jamal Mwiseneza batangiye imyitozo mu myenda mishya ya Rayon sports. Nyuma y’imyitozo ya mbere banze kuvugisha itangazamakuru, ariko bemeza ko basubiye iwabo mu rugo.

Mwiseneza Jamal wasubiye aho yita iwabo mu rugo yiteguye umwaka mushya w'imikino

Mwiseneza Jamal wasubiye aho yita iwabo mu rugo yiteguye umwaka mushya w’imikino

Kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2017 nibwo ikipe ya Rayon sports yakiriye mu buryo butunguranye abakinnyi babiri bayikuriyemo ariko bari bamaze imyaka baragiye muri mukeba APR FC; Usengimana Faustin na rutahizamu Jamal Mwiseneza.

Aba basore bivugwa ko bifujwe n’abatoza bashya ba Rayon sports Olivier Karekezi na Katauti Hamad ngo kuko bafite inararibonye kandi bakinnye imikino myinshi mpuzamahanga, bishobora kuzafasha iyi ikipe muri CAF Champions League.

Nyuma y’imyitozo ya mbere yabereye kuri stade Umumena aba bakinnyi banze kuvugisha itangazamakuru kuko bumvikanye n’ubuyobozi ariko batarashyira umukono ku masezerano muri Rayon sports.

Gusa mu ijambo rimwe Faustin Usengimana yasubije abanyamakuru bamusabaga ikiganiro kirambuye ko yishimiye kongera kwambara umwenda wa Rayon sports agita ati: “Aha ni mu rugo. Niba mu mbona aha mumenye ko nagarutse iwacu.”

Faustin Usengimana yageze muri APR FC tariki 7 Kanama 2015. Mu myaka ibiri yayikiniye yatwaye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro. Ariko nta mwanya uhagije wo gukina yabonye byatumye iyi kipe y’ingabo ihitamo kumurekura asubira muri Rayon yakuriyemo.

Yasanze Mwiseneza we wageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2014 biteganyijwe ko azashyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Rayon sports kuri uyu wa kane tariki 2 Kanama 2017.

Jamal yari amaze imyaka itatu muri APR FC

Jamal yari amaze imyaka itatu muri APR FC

Faustin Usengimana asoma ku mazi nyuma y'imyitozo ya mbere

Faustin Usengimana asoma ku mazi nyuma y’imyitozo ya mbere

Abakunzi ba Rayon bashagaye Usengimana ubwo yinjiraga mu modoka ye

Abakunzi ba Rayon bashagaye Usengimana ubwo yinjiraga mu modoka ye

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2voyxQL

No comments:

Post a Comment