Mu karere ka Burera, umurenge wa Gahunga niho umukandida w’ishyaka rya Green Party, Dr Habineza Frank yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi ubanziriza uwa nyuma ngo abakandida basoze igihe bagenewe cyo gukoramo ibikorwa byo kwiyamamaza.
Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi cyane ugereranije n’abandi bose bitabiriye ibi bikorwa kuva yabitangira, aho bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, akaba mu byo yababwiye yanabijeje ko nibaramuka bamutoye mu byo azabanza kubagezaho azanibanda cyane ku bikorwa byo kubabungabungira umutekano.
Dr Habbineza yijeje aba baturage ko azakaza umutekano wo mu birunga no mu nkengero za byo hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amaparike.
Yagize ati”Ikoranabuhanga rizafasha kugenzura parike y’ibirunga, aho leta yacu izakoresha ibyogajuru ndetse na za ndege zitagaragara (Drone), kamera n’ibindi, ibyo byose bizaza kunganira abasirikare n’abapolisi.
Yakomeje avuga ko nta wukwiye kugira impungenge kuri ubwo buryo budasanzwe bwo gucunga umutekano wo mu birunga aho yagize ati”ni ibintu bihenze ariko birashoboka, dushobora kubikoresha ari ibyacu cyagwa tubikodesha ariko abasirikare bacu ntibakomeze kuvunika bazenguruka parike zose.”
Yanagarutse kandi ku ngingo ijyanye no kongerera ubushobozi abacunga umutekano barimo abasirikare n’abapolisi, aho yavuze ko azabongerera umushahara ndetse bakanubakirwa inzu zo kubamo n’imiryango ya bo aho kujya bimuka bakayisiga.
Mu bindi yavuze, harimo kuba azateza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku buryo aba aturage bazajya babasha kwambutsa ibicuruzwa bya bo muri Uganda kandi bitabahenze.
Umunyamakuru wa France24 na we yari yaje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rwa Green Party
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa nyuma ku ruhande rw’uru mukandida wo kuwa 2 Nyakanga ibi bikorwa bizabera mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2vn5QCS
via IFTTT
No comments:
Post a Comment