Djamal na Faustin bakoranye imyitozo na Rayon Sport bashobora kongera gukinira

Kuri uyu wa kabiri ni amakuru yabaye nkatungurana cyane y'ukomu ikipe Rayon Sports hiyiongereyemo mu myitozo yayo abakinnyi babiri bakiniriga ikipe ya APR FC abo ni Faustin Usengimana na Mwiseneza Djamal, bahoze bakinira iyi kipe mu myaka 2 ishiz.

Nyuma yuko Rayon Sports isinyishije umutoza mushya Olivier Karekezi biravugwa ko uyu mutoza hamwe na bagenzi be bafatanyije gutoza Rayon Sports ari bo bifuje ko aba bakinnyi baza muri Rayon mu rwego rwo kuzayifasha mu marushwanwa ya CAF Champions League kuko bafite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga.

Aba basore bombi birinze kugira icyo batangariza itangazamakuru mu gihe bari basabwe kuganiriganiriza nyuma y'imyitozo yabereye kuri Stade ya Mumena, nkuko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.

Faustin ubwo yasoje imyitozo muri Rayon

Jamal utarasinya ashobora kongera gusubira muri Rayon

Mwiseneza Jamali nawe yagaragaye mu myitozo

Tariki 07 Kanama 2015 ni bwo Faustin Usengimana yageze muri APR FC asinya amasezerano y'imyaka ibiri, ibintu bitashimishije aba Rayon ndetse bikaza kurangira atayigaragajemo cyane nkuko byari bimeze akiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Kimwe na Djamali wavuye muri Rayon Sports nyuma yo kumuhendahenda ngo ayongerere amasezerano, bikarangira abiteye umugongo ubwo yasinyiraga APR FC mu kwezi kwa Munani 2014. Bose bakaba bashobora kongererwa amasezerano muri iyi kipe ya Rayon Sports, biri kuvugwa ko igishakisha n'abandi bakinnyi barimo SUgira Ernest wakiniraga Vita Club yo muri DR Congo, uri i Kigali muri iyi minsi nyuma yo kwirukanwa n'iyi kipe.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2w1Msco
via IFTTT

No comments:

Post a Comment