Casa Mbungo yagizwe umutoza mushya wa Kiyovu

Casa Mbungo yagizwe umutoza wa Kiyovu

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports uyu munsi bwatangaje ko Casa Mbungo Andre ariwe mutoza mushya w’iyi kipe iherutse kumanuka mu kiciro cya kabiri. Casa asimbuye Aloys Kanamugire.

Casa Mbungo yagizwe umutoza wa Kiyovu

Casa Mbungo yagizwe umutoza wa Kiyovu

Casa yerekanywe uyu munsi kuri stade de l’Amitie ku Mumena aho yahise atangira gutoza abakinnyi b’iyi kipe y’i Nyamirambo.

Kiyovu ikiri gushakisha abandi bakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, iraba ihagaritse imyitozo kuva ejo bundi kuwa kane izongere kuyisubukura tariki 12/08/2017.

Intego bahaye Casa Mbungo, wahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ni ukwegukana igikombe cya 2017/2018.

Kiyovu Sports ariko iracyagerageza uko yasubizwa mu kiciro cya mbere kuko ikipe ya Isonga FC yari yabonye tike yo kuzamuka yo yamaze kuvuga ko itazakina mu kiciro cya mbere. Nubwo bwose amategeko aha amahirwe ikipe ya AS Muhanga yari ikurikiye Isonga mu kubona ticket y’ikiciro cya mbere umwaka ushize.

Casa Mbungo wigeze gukina muri Kiyovu, azakorana na Djabil Mutarambirwa wari usanzwe ari umutoza wungirije.

Casa Mbungo yatoje andi makipe nka AS Kigali, Police FC na Sunrise FC.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wgJTmr

No comments:

Post a Comment