Muri ibi birori byitabiriwe ku rwego rwo hejuru, abaje muri iki gitaramo ngarukamwaka gisanzwe kiba mu ijoro ribera i Nyanza hasanzwe hafatwa nk'igicumbi cy'umuco nyarwanda dore ko ari naho habitse igice kinini cy'amateka y'u Rwanda, harimo no kuba ariho hahoze umurwa mukuru w'ubwami n'ibiro by'umwami.
Mugemana Felix utuye mu rukari, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana muri aka karere ka Nyanza, yavuze ko umukino wo kunyabanwa wakinwaga hagamijwe kwitoza uburyo bwo kurwana aho bamwe babaga bafite ishyo hakurya abandi nabo bakaba bari hakuno bafite ishyo, ubwo bamwe bagashotora abandi bityo abaneshejwe bagahunga bityo bakaba batsinzwe.
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama, nibwo hateganyijwe kwizihizwa umunsi mukuru w'umuganura, ibirori bikaba biteganyije ko bibera mu midugudu yose y'u Rwanda mu gihe ku rwego rw'igihugu ibi birori bibera i Nyanza kuri Sitade y'aka karere ka Nyanza.
Igitaramo Nyanza Twataramye cyabimburiwe n'urugendo ruva mu rukari rwerekeza kuri Sitade ya Nyanza
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Guverineri Mureshyankwano w'Intara y'Amajyepfo nabo bari yitabiriye igitaramo Nyanza Twataramye
Aba bagabo bagaragazaga uburyo umukino wo kunyabanwa wakorwaga mu bihe byo hambere
Bongeye kwibutswa uburyo guhiiga inyamanswa byakorwaga mu bihe byo hambere
Cyera abanyarwanda basangiraga ku ntango y'ikigage babaga bejeje cyane ibi byabaga akarusho ku munsi w'umuganura ubwo abanyarwanda bose bahuraga bagasangira kubyo bejeje
Nzayisenga Sophie yongeye kwibutsa abanyarwanda uburyo inanga yakirigitwaga
Aba berekanaga uburyo abanyarwanda bahunikaga imyaka yabo babaga bejeje dore ko yabaga ari myinshi
Abanyarwanda barataramaga mu mbyino gakondo zirimo gushayaha ndetse n'ikinimba
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vrZNdp
via IFTTT
No comments:
Post a Comment