Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017, Umuyobozi wa Kigali Up Music Festival, Mighty Popo, yavuze ko impamvu yatumye badakorana na Alicia Keys ari uko bananiranwe ku bijyanye n'amafaranga yabacaga aho basanze yarabacaga menshi ugereranyije n'inyungu bari bamwitezeho.
Mighty Popo kandi yavuze ko ku bijyanye n'uyu mwaka iri serukiramuco rizaba ridasanzwe ku bazaryitabira kuko ngo riteguranywe umwihariko ndetse rikaba rizarangwamo ibishya byinshi bitandukanye n'ubusanzwe, byose byakozwe mu buryo bwo kurushaho kuryagura.
Aha yagize ati "Kugeza ubu tugeze kure imyiteguro, abahanzi batandukanye bazadufasha muri iki gikorwa bariteguye bihagije, abo hanze bari kuza hakiri kare kugirango dufatanye imyiteguro ku buryo iminsi iri serukiramuco rizamara, rizanogere abaryitabira."
Iserukiramuco Kigali Up uyu mwaka riteganijwe kuba ku matariki ya 19 na 20 Kanama 2017 mu cyahoze ari Eto Kicukiro kuri ubu akaba ari muri IPRC Kigali, rikaba rizitabirwa n'abahanzi bakomeye batandukanye barimo Ismaël Lô, Alpha Brondy, Patoranking, itsinda rya Quantum Split rikora injyana ya Rock & Soul, umucuranzi wa gitari Manou Gallo wo muri Côte d'Ivoire wamaze kugera mu Rwanda ndetse n'itsinda rikomeye ryo muri RDC ryitwa Nkento Bakaji.
Aba bahanzi baziyongeraho abo mu Rwanda barimo itsinda rya Nubian Gypsies, King James, Riderman, Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Young Grace, Mani Martin, Strong Voice, Gakondo Group, abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo n'abandi.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2w8fdHw
via IFTTT
No comments:
Post a Comment