Amakuru yizewe agera kuri Bwiza.com aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko bamwe mu bagize urubyiruko rw’ishyaka CNDD bafatanyije n’inzego z’umutekano nk’igipolisi n’urwego rw’ubutasi, bamaze gufata icyemezo cyo kohereza ba maneko hafi ya ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu bashinzwe kuzagenza Abanyarwanda bazitabira igikorwa cy’amatora, aho bivugwa ko bashobora no kugirirwa nabi.
Aya makuru aravuga ko inama yafatiwemo iyi gahunda yabereye ku cyicaro cya CNDD-FDD, ikaba yari yitabiriwe n’umukuru w’Imbonerakure ku rwego rw’igihugu, Ndayizeye Sylvestre, ndetse n’umukuru w’igipolisi Gervais Ndirakobuca bakunda kwita Ndakugarika.
Icyari kigamijwe muri iyi ama nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com avuga, ni ukohereza mu nkengero za ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, abakozi b’inzego z’ubutasi ngo bagenze, baneke, ndetse bakore n’urutonde rw’Abanyarwanda bazajya kwibaruza ngo bazatore mu matora yo kuwa 03 Kanama.
Biravugwa ko abazagaragara bashobora no gutabwa muri yombi cyangwa bakagirirwa nabi mu bundi buryo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2tVdHnB
via IFTTT
No comments:
Post a Comment