Venezuela: Abayobozi babiri bishwe mbere y’uko amatora atangira

Imyigaragambyo imaze igihe muri Venezuela.

Umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe cyane yo gutsinda mu matora y’abagize Inteko idasanzwe ishinzwe Itegeko Nshinga, n’umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta baraye bishwe habura amasaha macye ngo amatora atangire.

Imyigaragambyo imaze igihe muri Venezuela.

Imyigaragambyo imaze igihe muri Venezuela.

Umunyamategeko José Felix Pineda w’imyaka 39 wiyamamazaga yarashwe mu ijoro (mu gihe cy’iwabo) ryo kuwa gatandatu ari iwe murugo.

Naho Ricardo Campos nawe wiyamamazaga we ari ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta we yarasiwe mu myigaragambyo hamwe n’abandi baturage.

Amatora y’abagize Inteko idasanzwe ishinzwe Itegeko Nshinga ari kuba kuri iki cyumweru muri Venezuela ntavugwaho rumwe, kuko ngo agamije gushyiraho Inteko ifite ubushobozi bwo guhindura Itegeko Nshinga.

Ibi abatavuga rumwe na Leta bakaba batabikozwa kuko bari kuyarwanya bavuga ko Perezida Nicolás Maduro ashaka kwigwizaho imbaraga.

Gusa, Guverinoma ya Maduro yo ikavuga ko aribwo buryo bwonyine bwo kuzana amahoro mu gihugu, nyuma y’imyaka hafi itatu igihugu gihoramo akavuyo n’imyigaragambyo.

Ikinyamakuru cyo muri Venezuela cyitwa ‘El Universal’ cyatangaje ko uretse bariya banyapolitike, hari n’abandi bantu babiri biciwe mu myigaragambyo.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2eZj6Yd

No comments:

Post a Comment