Uyu mwana w'umukobwa ufite umwihariko wo gutaramira no gususurutsa abakuru b'ibihugu batandukanye abashimisha akoresheje impano idasanzwe afite mu mikino ngororamubiri, azaba ari mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama mpuzamahanga izahuza abashoramari bakomeye bazaganira n'urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit''.
Wendy Waeni avuga ko atari we uzarota ageze mu Rwanda, kandi akaba avuga ko akunda cyane umujyi wa Kigali. Abantu benshi bo mu Rwanda, babinyujije ku rubuga rwa twitter bakomeje kumwereka ko bamwishimiye kandi bazashimishwa n'uko azabasusurutsa nagera i Kigali. Abategura Youth Connect Africa Summit, bagaragaza ko Wendy azahura n'abantu muri iyi nama bakaganira, akanabasangiza inkuru y'ubuzima bwe ifite byinshi izabungura.
Uyu mwana yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri 2016, ubwo yabonanaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bakaganira, ndetse akanamusigira impano y'igihangano kigaragaramo ishusho ye.
Wendy Waeni ni inzobere mu myitozo ngororamubiri, ku myaka 12 akaba afite ibigwi byo kuba yarasusurukije Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame Paul w'u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Mahama wa Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo na David Cameron wari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza.
Uyu mwana afite umubiri ugororotse, ubuhanga n'impano bye bituma atumirwa mu birori birimo abayobozi bakomeye
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ti0gNj
via IFTTT
No comments:
Post a Comment