Umuyobozi w’idini y’Abangirikani ku isi, Justin Welby yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi muri Afurika.
Mu rugendo rwe muri Afurika, biteganyijwe ko uru guzinduko rw’iminsi Itanu, Musenyeri mukuru, Welby azibanda kuri Sudani y’Epfo ndetse akanasura inkambi z’impunzi muri Uganda.
Mu busesenguzi bwa BBC dukesha iyi nkueu, ku kijyanye n’ibibazo by’amadini, ngo uru rugendo rugamije kongera guhuza no gusigasira ubumwe mu idini y’Abangililani ku isi isa n’iri gucikamo ibice kubera ikibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina.
Mu mwaka ushize wa 2016, nibwo umushumba mukuru w’Abangilikani muri Uganda, Stanley Ntagali yasohotse mu nama nkuru yari yateguwe n’iri dini nyuma y’icyemezo cya kiliziya ya ’’American Episcopal Church’’ cyo kwemeza gusezeranya abakundana bahuje ibitsina.
Kuva icyo gihe, Kiliziya ya Scottish Episcopal na yo yemeje ko izajya ibasezeranya.
Uyu muyobozi rero akaba agiye gutemberera mu bihugu by’Afurika aho azagenda aganira kuri iyi ngingo n’abo azasura agamije kungurana ibitekerezo na bo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2uLjMVa
via IFTTT
No comments:
Post a Comment