Umusore ushinjwa gushaka kwivugana perezida Obama yakatiwe imyaka 3

Urukiko rwa Boston muri Amerika rwakatiye muri iki cyumweru umusore watawe muri yombi akekwaho gushaka kwivugana Barack Obama wari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika igihano cyo gufungwa amezi 37.

Alex Hernandez w’imyaka 32 y’amavuko yatawe muri yombi mu mpera za 2015 akekwaho gukorana n’umutwe w’abarwanyi witwaye kisilamu wa EI (Etat Islamic), mu mugambi we akaba yari afite kwivugana Perezida Obama.

Uyu musore yafatiwe mu gace ka Old Colony Correctional Center, agerageza kwinjirana intwaro aho Perezida Obama yendaga kuvugira ijambo.

Uyu musore kandi yafatanywe impapuro mpimbano zamwemereraga kwinjira muri Amerika ndetse n’izimwemerera gusohokamo mu gihe icyo ari cyo cyose, izi zikaba zari kumufasha mu mugambi we mubisha kuko iyo aramuka ageze ku ntego ye yashoboraga guhita asohoka byihuse, dore ko no kugira ngo bamutahure byasabye ikoranabuhanga rihanitse.

Alex Hernandez, yemereye iyo aramuka atageze ku mugambi we wo kwivugana Perezida Obama yari no gukoresha ubundi buryo bwo kugaba igitero ku ngoro ya White House,  ariko agshyirwa asohoje ubutumwa yari yahawe na bagenzi be bakorana muri uriya mutwe.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko uyu musore yavuze ko umugambi wo kwica Perezida Obama wari kuba imbarutso yo kugira ngo n’abandi barwanyi bari barekerereje hafi bahite babona uko batangira kwica abayobozi bakomeye muri Amerika.

Yafatanywe imbunda nini ndetse akaba anafite ubumenyi buhagije mu kurasa mu rwego rwa ba mudahushwa, akaba yaranerekanye aho azayishyira hitegeye ingoro ya perezidansi.

Urukiko rwanzuye ko iyi myaka 3 ijyanye n’icyaha cyo kuba yari afite umugambi wo kugirira nabi umukuru e’igihugu, hanyuma yayirangiza agahabwa ikindi gifungo cy’imyaka hagati y’Itanu n’Umunani kubera kwinjirana no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vi7h6n
via IFTTT

No comments:

Post a Comment