Umuhanzi Miss Jojo yarushinganye na Minani Salim

Umuhanzi Miss Jojo wamamaye mu ndirimbo ‘’Mbwira’’, ‘’Tukabyine’’, ‘’Ndinde’’ n’izindi yarushinganye n’umukunzi we Salim Minani bamaranye igihe bakundana.

 Ibi birori byabereye i Rugende Park mu karere ka Kicukiro Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2017, byasusurukijwe n’abahanzi barimo Man Martin na Patrick Nyamitali.

Muri Werurwe nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, Jojo w’imyaka 34 yirinze kuvuga byinshi bijyanye n’igihe azashyingirirwaho, dore ko no mu mategeko byaratunguranye kuko yabigize ibanga.

Mbere yo gusezerana imbere y’Imana, habanje umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma abatumiwe bakiriwe i Rugende Park ho muri Kicurkiro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana – bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2viHQS7
via IFTTT

No comments:

Post a Comment