Umugore wa perezida Mugabe ahangayikishijwe n’imyitwarire y’abahungu be

Umufasha wa perezida Robert Mugabe muri Zimbabwe aherutse gutangazwa ko ahangayikishijwe n’imyitwarire y’abana be 2 b’abahungu ikomeje guhesha isura mbi umuryango wa mbere muri kiriya gihugu.

Ibi madamu Grace Mugabe, yabitangaje mu gihe abana be 2 baba muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, Robert Junior w’imyaka 25 ndetse na Chatunga Bellarmine w’imyaka 21 baherutse gukora  ibibsa n’urugomo mu rugo bacumbitsemo muri kiriya gihugu bikaza kuba ngombwa ko humbikana amasasu kugira ngo bihoshe.

Muri uyu mwaka, nibwo aba bahungu ba perezida Mugabe bagiye kuba muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko umukuru ari we Robert Junior yavuye i Dubai, aho yigaga na bwo akahavanwa kubera imyitwarire idahwitse n’ibikorwa by’urugomo birimo gusinda no kwangiza akajyanwa kwa Jacob Zuma.

Nyuma y’iminsi micye, nibwo murumuna we Bellarmine wabaga mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare na we yasabye gusanga umuvandimwe we i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ariko bagerayo bagakomeza kurangwa n’imyitwarire itanogeye abana bo kwa Perezida.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru muri Zimbabwe, umugore wa perezida Mugabe, Janete Mugabe yagiriye inama ababyeyi abasaba gushyira igitsure ku bana ba bo batitaye ku kuba bavuka mu miryango ikomeye cyangwa iyoroheje kuko bose kuri ubu basangiye imyitwarire mibi.

Yatangaje ibi mu gihe byari byabaye ngombwa ko muri uku kwezi ajya muri Afurika y’Epfo kumva no gukurikirana ikibazo cy’abahungu be cyari cyabaye kimomo kubera imyitwarire.

Yagize ati”Umwana wese agomba gushyirwaho igitsure hatitawe ku muryango akomokamo kuko bitabaye ibyo nta ho twaba turi kugana.”

Aba bahungu be bari bateje akaduruvayo kuri nyiri amacumbi babamo muri kiriya gihugu ndetse bakora ibisa n’imyigaragambyo ku buryo hanumvikanye amasasu ngo bahoshe ikibazo.

Aba bahungu kandi banavugwaho kuba baragaragaye babyina hejuru y’imodoka bikaba bivugwa ko bari banafashe ku biyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego Janet Mugabe yagarutse ku babyeyi baha abana ba bo urugero rubi kandi bakabarebeyeho, aho usanga na bo basigaye bambara imyenda iberekana uko bari, iyacigakuritse izwi ku izina rya Dechires, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, aho yavuze ko mu gihe umubyeyi yitwaye muri ubwo buryo imbere y’abana nta n’ubushobozi aba afite bwo kubakanga.

Ku ruhande rwa Perezida Mugabe w’imyaka 93, na we avuga ko aba bana be 2 b’abahungu bamunaniye ahubwo akavuga ko yikundira umukobwa we  Bona Chikore w’imyaka 27.

Perezida Mugabe afite abana 3 barimo abahungu 2 n’umukobwa umwe, akaba yarababyaranye n’umugore we wa Kabiri w’imyaka 52 y’amavuko, bashakanye mu  1996 nyuma y’urupfu rw’uwari umugore we mukuru Sally Hayfron.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2h4Fcta
via IFTTT

No comments:

Post a Comment