U Rwanda ruyoboye Africa mu kugira amategeko n’inzego byiza mu bukungu – Banki y’Isi

Bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bitari byaba byinshi ku isoko

Mu gihe Banki y’Isi ivuga ko urwego rw’ubwiza bw’amategeko n’inzego muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwasubiye inyuma, raporo yayo nshya yitwa “Country Policy and Institutional Assessment (CPIA)” iravuga ko ibihugu birimo u Rwanda bifite ubukungu bukomeje kwihagararaho.

Banki y’Isi iravuga ko ubukungu bw’ibihugu bya Africa bukomeje kugenda buhura n’ibibazo bimwe na bimwe birimo kugira ijambo rito ku isoko mpuzamahanga, ubukungu bw’isi budahagaze neza, n’ibibazo by’imbere mu bihugu.

Banki y’isi ikavuga kandi ko n’ubwo umusaruro mbumbe wa Africa wazamutse mu 2016, utabashije guhindura byinshi ku mibereho y’abatuye umugabane ngo ube wazamura umusaruro mbumbe w’umuturage, bituma ubukene bukomeje kuzonga abaturage bagera kuri 41% by’abatuye Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iyi Raporo nshya ya Banki y’Isi y’umwaka wa 2016, iravuga ubukungu bw’ibihugu nk’u Rwanda, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Kenya, Senegal na Tanzania bukomeje kwihagararaho.

Ibi bihugu bifite ubukungu bwihagazeho ngo usanga bifite amategeko n’inzego byiza bigena uburyo ubukungu bwarushaho gukomera ndetse n’uko ubukene bwagabanuka, kurusha ibindi bihugu, ibi kandi ngo bifasha biriya bihugu kubonera ibidubizo ibibazo by’ubukungu bivuka.

Mu gukora Raporo ‘CPIA’, Banki y’Isi ireba inzego zitandukanye zirimo imicungire y’ubukungu, uruhererekane rw’amategeko, amategeko agamije kuzamura buri wese, imikorere y’inzego za Leta (economic management, structural policies, policies for social inclusion and equity, and public sector management), n’ibindi.

Muri ibi byarebweho, n’ubundi u Rwanda ruza mu bihugu bitatu bya mbere byabonye amanota yo hejuru muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ruri kumwe na Senegal na Kenya.

Uko urutonde rwa Africa yo munsi y'ubutayu bwa Sahara ruhagaze kuri CPIA 2016.

Uko urutonde rwa Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ruhagaze kuri CPIA 2016.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vZybMv

No comments:

Post a Comment