U Buhinde: Abagore bashaka urubyaro baryamye hasi imana zirabaribata (Amafoto& Video)

Abagore benshi bo mu gihugu cy’u Buhinde bizihije munsi mukuru w’imana zitanga urubyaro aho abashaka kubyara aryamye hasi izo mana zikabaca hejuru, imyizerere ya bo ikaba ibemeza ko aya ari amahirwe bagize ko bashobora kubyara.

 

Aba bagore bahuriye mu miryango yo mu bwoko bwa Andhra Pradesh, butuye mu Majyepfo y’igihugu, batangaza ko bishimira bidasubirwaho iki gikorwa ngarukamwaka kiba buri gihe mu kwezi kwa Karindwi, aho usanga imiryango yateranye igakorera ibirori abantu bafatwa nk’ibigirwamana bya bo abagore bashaka kubyara bakaryama hasi utwo tumana tukabacaho ari ko kubaha umugisha.

Uyu muhango wizihirizwa ku rusengero rwa Lakshmi Narasimha Swami ruherereye mu karere ka Anantapur aho usanga umubare munini w’ababyitabiriye ari uw’abagore bashaka urubyaro.

Nubwo bigoye kumenya niba koko iyo izo mana zibakandagiye hejuru babona ibyo bashakaga, aba bagore baremera bakaryama hasi bubitse inda hanyuma zikabagenda ku migongo mu gikorwa kiba cyashungerewe n’imbaga y’abaturage.

Umuyobozi w’umujyi wa Manaksira ibi bikorwa bikunze kuberamo, Harilal Nayak, avuga ko ibi bikorwa mu moko menshi atandukanye mu gihugu nubwo usanga bafite uburyo babikoramo butandukanye.

Icyo gihe usanga imana za bo zidasa wenda hamwe ari nk’inyamaswa cyangwa itungo runaka bakorera imigenzo mu gihe aha ho haba hari abasaza batoranyijwe bahawe ubushobozi nk’ubw’imana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2uq31S3
via IFTTT

No comments:

Post a Comment