Depite Tendu Lissu wo mu ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, yatawe muri yombi ashinjwa gutuka perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli.
Uyu mudepite usanzwe ari n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka muri Tanzania yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam muri Tanzaniya ku wa Kane, ubwo yari agiye gufata indege ngo aze mu Rwanda, nkuko umuvugizi w’ishyaka akomokamo, Tumaini Makene yabitangarije ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa,AFP.
Tendu ngo arashinjwa kwita Perezida Magufuli umunyagitugu nkuko amakuru aturuka mu ishyaka rye abyemeza, ngo rikaba ari ijambo yavuze mu minsi itatu ishize. Iryo shyaka ngo ntiryabwiwe impamvu uyu mudepite yatawe muri yombi.
Umuvugizi wa leta y’iki gihugu, Hassan Abbas yavuze ko guverinoma itazemera ko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ribangamira kwishyira no kwizana k’uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka.
Ku wa mbere w’iki cyumweru, Lissu yabwiye abanyamakuru ko igikorwa gikomeje kwisubiramo cyo gufunga abayobozi bo mu ishyaka rye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Dr Magufuli kigamije gucecekesha abatavuga rumwe na we kuva yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2015.
Ubwo yatangaga igitekerezo cye ku ku muryango mpuzamahanga yavuze ko guverinoma ya Tanzaniya ari iy’igitugu, yishyira mu kato mu bijyanye na politiki, muri dipolomasi no mu bukungu.
Magufuli bita “tingatinga” wagiye ku butegetsi muri 2015, ashinjwa na Lissu gutera umwuka w’ubwoba mu batuye icyo gihugu n’abanyapoltiki muri rusange, kandi ngo ni sisiteme yarembye , ishingiye ku gutonesha n’icyenewabo, gushaka gushora intamabara no gucamo abantu ibice ashingiye ku nkomoko.
Kuva yatangira kuyobora icyo gihugu ngo nta nama z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi zemewe muri icyo gihugu, ibinyamakuru birafungwa, abanyamakuru n’abahanzi bagerageje kuvuga uko ibintu bihagaze ngo barafungwa bakanicwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2vqCzoo
via IFTTT
No comments:
Post a Comment