Abaturanyi ba perezida Kagame baremeza ko ari umuturanyi mwiza kandi ujya ubafasha mu buryo butandukanye burimo no kubaha akazi bakabasha kubona ikibatunga.
Umwe muri aba baturanyi witwa Mukaremera Bonifrida, afite ubutaka buhana imbibi naho perezida wa Repubulika Paul Kagame atuye mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi. We na bagenzi be batuye muri ako gace bavuga ko umukuru w’igihugu ari umuturanyi mwiza kuko yabegereje amajyambere abafasha mu kugira imibereho myiza.
Bamwe muri abo baturage bavuga ko bajya banahabwa akazi mu rugo rw’umukuru w’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha RoyalTv ikomeza ivuga.
Mukaremera Bonifrida atuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, Akagali ka Ntebe, akaba yarasanzwe we na bagenzi be mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR inkotanyi, Paul Kagame.
Mukaremera Bonifrida na bagenzi be bo mu Kagali ka Ntebe bari bafite ibyishimo biruta iby’abandi kubera ko ngo umukandida bari bagiye kwamamaza ari umuturanyi wabo.
Aba baturage bemeza ko biyumvamo umwihariko wo kuba baturanye n’umukuru w’igihugu akaba n’umukandida wa FPR inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeza ko atuye aho Akarere ka Rwamagana gahanira imbibi n’Akarere ka Kayonza, ku bwe ngo aho adatuye ahaca ajya mu rugo rwe.
Mu bihe bitandukanye, umukuru w’igihugu yagiye agaragariza urugwiro abaturage by’umwihariko mu bikorwa byo kwiyamamaza, birashoboka cyane ko n’abaturanye na we bajya bagira amahirwe yo gusabana n’umukuru w’igihugu.
Umva ubuhamya bw’aba baturage hano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2tF9jZY
via IFTTT
No comments:
Post a Comment