Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 abantu 2 barohamye mu cyuzi cya Kimpima giherereye hagati y’ Umurenge wa Munyaga n’Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ubwo twandikaga iyi nkuru imirambo yari itaraboneka.
Mu masaha ya saa munani abasore babiri Kabandana Emmanuel ufite imyaka 20 na Barayavuga Martin ufite imyaka 24 bombi bari batuye mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro barohamye mu cyuzi cy’amazi yifashishwa mu kuhira umuceli ubwo barimo koga.
Ubuyobozi bw’umurenge buremeza ko imirambo kugeza ubu itaraboneka abaturage basanzwe bazi koga nibo barimo gushakisha imirambo yabo nkuko byemezwa na Muhamya Aman, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro.
Yagize ati: “Abo baturage barohamye muri Kimpima ahagana mu Murenge wa Munyaga ariko ni abaturage bacu batuye mu Kagari ka Sovu ,kugeza ubu imirambo turimo kuyishakisha twifashije abaturage bazi koga bakoresheje ubwato bwa gakondo kuko ntabwo ari ikiyaga kigari ,turakomeza gushakisha .”
Polisi y’u Rwanda irasaba abatuye imirenge ya Kigabiro na Munyaga kutishora mu cyuzi cya Kimpima kuko gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Dusabe, avuga ko abaturage bagomba kwirinda kujya koga mu mazi y’icyuzi cya Kimpima.
Yagize ati: “Twagiye tugira inama, abaturage batuye hafi yaho kwirinda koga muri ariya mazi kuko ntabwo ari amazi yo kogamo kuko harimo isayo ni nayo mpamvu bariya baguyemo kugeza ubu bataraboneka, ariya ntabwo ari amazi yo kogamo kuko asanzwe atari meza ndetse kubera isayo bishobora gutuma abahogera barohamamo, turagira inama ababyeyi muri iyi minsi ku abana bari mu biruhuko kubuza abana kujya muri ariya mazi .”
Icyuzi cya Kimpima ntabwo ari ubwa mbere kirohamamo abantu ndetse ni inshuro ya kabiri harohamamo abantu kuko mu mwaka wa 2007 abana babiri bo mu muryango umwe barohamyemo barapfa.
Mu kwezi kwa gatatu umwana w’umuhungu yajyanye muri ayo mazi umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 2 kuri G.S. Protestant arohamamo, ariko umuturage amukuramo atarapfa.
Abanyeshuri biga mu kigo cya G.S. Protestant bakunze kujya muri ayo mazi mu gihe bamaze kurangiza ibizamini bikaba biteye impungenge abatuye hafi y’icyuzi cya Kimpima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza
from bwiza http://ift.tt/2uaQiOy
via IFTTT
No comments:
Post a Comment