Ibikorwa by'umukandida Dr Frank Habineza byo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu turere twa Rutsiro na Rubavu byibanze ku ngingo y'ubutabera aho umukanida yavuze ko azafungura infungwa zirengeje imyaka 70 y'amavuko, agashyiraho urukiko rwihariye rusubiramo imanza z'infungwa za Politiki ndetse agakoresha inzira z'ubutabera busesuye n'ibiganiro bishingiye kuri dipolomasi bigamije gucyura impunzi zose z'abanyarwanda bakiri mu mahanga.
Ibi Habineza yabigarutseho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Rutsiro na Rubavu two mu Ntara y'uburengerazuba.
Yabanje kwerekeza mu Karere ka Rutsiro mu masaha y'igitondo maze mu gicamunsi akomereza mu karere ka Rubavu. Mu byo yagarutseho kuri uyu munsi, yibanze cyane ku byo azakora ku ngingo y'ubutabera dore ko avuga ko ashaka gushyiraho ubutabera busesuye kuri bose ku buryo buzarenganura abo avuga ko barengana kandi bugahana abafite ibyaha.
Icy'ibanze yahereyeho ni ugufunga ibingo ngororamuco byose byo mu Rwanda dore ko uyu mukandida atahwemye kugaragaza ko mu ishyaka ahagarariye ibyo bigo babifata nka gereza zitemewe n'amategeko. Avuga ko Polisi y'igihugu ariyo izahabwa ubushobozi bwo gukurikirana abakoze ibyaha.
Ati: “Ikigo ngororamuco cya Nyabishongo n'ibindi bimeze nka cyo twebwe tubifata nka gereza zitemewe n'amategeko, izo gereza zitemewe n'amategeko tuzazifunga mu kwa cyenda!”
Ikindi yagarutseho ni ugufungura abakobwa bafungiye gukuramo inda batewe bahohotewe, avuga ko abo bantu azabafungura kuko baba barahohotewe bagatwara izo nda batabihisemo. Ati : “Umukobwa aba, afunzwe ntafite kirengera, abo bo tuzabafungura! Reba kuba warafashwe ku ngufu warangiza bakanagufunga, si ukurengana? Tugomba kubarenganura!”
Abandi Habineza avuga ko natorerwa kuba Perezida azahita afungura ni abantu bafite imyaka iri hejuru ya 70 y'amavuko bakiri muri gereza. Ati: “Mu kwezi kwa cyenda tuzatanga imbabazi za Perezida wa Repubulika dufungure umuntu wese urengeje imyaka 70 uri muri gereza, niba ari igihano imyaka aba amaze muri gereza icyo gihano kiba gihagije, niba umunu agize imyaka 70 ntacyo uba ugihana.”
Yavuze ko azashyiraho urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga kugirango ribashe gusigasirwa ndetse agashyiraho ubudahangarwa bw'urukiko rw'ikirenga ku buryo nta rwego rundi ruzaba rwemerewe kuvuguruza imyanzuro y'urukiko rw'ikirenga.
Habineza yavuze ko hari impunzi yaganiriye nazo zikamubwira ko zatinye gutaha mu Rwanda kubera gutinya ko zizahabwa ubutabera burenganya bityo akavuga ko we azaganira na bo kandi agashyiraho ubutabera busesuye buzazifasha gutaha.
Ati: “Impunzi z'abanyarwanda zaba iziri hakurya hano (muri Congo), iziri i Burayi, Zambiya, Malawi, Amerika n'ahandi, izo mpunzi zose zaba izifite imbunda cyangwa izitazifite, tuzazicyura, umwaka utaha umuntu ushaka kuguma hanze azagumeyo yagiye guhaha yishakira amafaranga ariko adatinya ko azafungwa arengana.”
Indi ngingo Habineza yagarutseho mu butabera ni ugushyiraho inkiko zuzasubiramo imanza z'infungwa za politiki zivuga ko zirenganya.
Ati: “Tuzashyiraho inkiko zidasanzwe zishinzwe kongera gusubira mu bibazo by'abantu bavuga ko barengana bafungiye ibibazo bya politiki mu Rwanda, izo nkiko zongere zirebe koko niba abo bantu b'abanyepolitiki bafunzwe bavuga ko barengana kubera ibitekerezo byabo, zongere zisubiremo zirebe neza zisuzume, zibiganireho n'izindi nkiko zirebe ko zafata umwanzuro urambye! Kugirango umuntu yumve ko atarengana n'urengana arenganurwe.”
Kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga, Frank Habineza azakomereza ibikorwa bye mu karere ka Huye mu Ntara y'amajyepfo.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uITuEC
via IFTTT
No comments:
Post a Comment